Rwanda: Abanduye Coronavirus bageze kuri 70

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).

Imibare ya Minisante, igaragaza ko abasanganywe ubwandu bushya barimo abaturutse i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abarwayi basanzwemo Coronavirus biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda ndetse bakigera mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato.

●Abantu batandatu baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.

●Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato.

●Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato.

●Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ahita ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere birahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Minisante yashimangiye ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, inasaba ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

@igicumbinews.co.rw