Rusesabagina n’izindi mfungwa n’abagororwa bakingiwe Coronavirus

Mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2021 muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyo gukingira Covid-19 ku mfungwa n’abagororwa barimo na Paul Rusesabagina.

Rusesabagina Paul w’imyaka 66 ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba mu rukiko, ari mu bakuze bafungiye muri gereza ya Mageragere bahawe urukingo rwa Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu magereza.

Abakingiwe bose ni 2077 mu bagororwa n’imfungwa basaga ibihumbi 10 bacumbikiwe muri iyi gereza.

Bakingiwe hakurikijwe ingano y’imyaka umuntu afite aho bahereye ku bafite imyaka 60 kujyana hejuru ndetse n’abafite indwara zidakira nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n’icyorezo.

Aba bagororwa bahawe urukingo bavuze ko bishimiye gukingirwa ndetse bahamya ko bibereka ko Igihugu kibafite ku mutima n’ubwo bari muri gereza.

Mucanda Vital Kivumbi w’imyaka 73 yagize ati “Nishimye cyane ndetse byarenze no kwishima. Nkimara kubyumva naravuze nti ko ntaho numvise ku mfungwa babikora noneho ndavuga nti Perezida wa Repubulika aradukunda birenze ukwemera. Nta giciro kaboneka kahwana n’urukundo adufitiye.”

Yavuze ko yahoraga ahagayitse afite ubwoba ko ashobora kwandura Coronavirus bitewe n’umubare w’abantu benshi babana, ariko akimara kumva inkuru y’uko bagiye gukingirwa yahise yongera gusubiza umutima mu gitereko.

Imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugere ya Mageragere, bavuga ko kandi batunguwe no kubona bakingirwa mu ba mbere, ibintu byaberetse ko igihugu kibazirikana nubwo bafunzwe.

Nirere Béatrice w’imyaka 67 yagize ati “Naruhawe kandi byanshimishije cyane kumva njya mu cyiciro cya mbere cy’abakingirwa. Kuba Leta yaratuzirikanye twebwe imfungwa ni ibintu byadushimije twese. Nta kintu kirahinduka mu mu mu mubiri. Amabwiriza yo turushaho kuyakurikiza kuko tujya dukurikirana kuri televiziyo. Ni nk’impano Leta iduhaye rwose kumva ko yadutekereza. Bivuga ko Leta iha agaciro abantu bayo n’abari muri gereza.”

Kagaba Enos w’imyaka 67 yavuze ko byamurenze kubona Igihugu cyabibutse mu gihe hari n’abandi batarakingirwa.

Ati “Ubu ni ubutumwa bwimbitse ko Igihugu cyacu cyita ku bakobwa n’abahungu bacyo batitaye aho bari. N’ubwo twagonganye n’itegeko ariko kikavuga giti aba bantu babe mu ba mbere batekerejweho, mbese ntibite ku bantu bamwe ahubwo bite ku bintu bose. Mboneye ho gushimira abayobozi b’inzego zose mpereye kuri Perezida wa Repubulika.”

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, CGP George Rwigamba yavuze ko gukingira abagororwa ari imwe mu nzira nziza yo kubarinda n’ubwo hatakunze kugaragara umubare munini muri bo banduye Coronavirus.

Ati “Uru rukingo rufite uburemere bukomeye cyane kuko muri gereza guhana intera biragoye. Nubwo ntabo twagiye tubona barwaye ariko kuba habayeho igikorwa cyo gukingirwa na za mpungenge zizagenda zishira. Turashimira igihugu cyacu cyatekereje ko abantu bose bakingirwa harimo n’abo mu magereza.”

Rwigamba kandi yavuze ko nta kidasanzwe cyagaragaye nk’imyumvire yo kwanga gukingirwa cyane ko abagororwa basanzwe bafite amakuru ku rukingo kuko no muri gereza babasha gukurikirana ibibera hanze bifashishije radiyo cyangwa televiziyo.

Gukingira mu magereza bizakomereza n’ahandi cyane ko hateganyijwe ko abasaga ibihumbi 12 mu magereza atadukanye y’igihugu ari bo bazakingirwa mu minsi ya mbere, n’abandi bakazagenda bakurikiraho.

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 nyuma yo kubona inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer zaje mu byiciro bitatu bitandukanye.

Ku wa 5 Werurwe 2021 nibwo ibikorwa byo gukingira hirya no hino mu gihugu byatangiye ndetse kuri uwo munsi haraye hakingiwe abasaga ibihumbi 70.

Kuva kuri uwo munsi ibikorwa byo gukingira birarimbanyije mu byiciro binyuranye aho inkingo zisaga ibihumbi 208 zimaze gutangwa.

Rusesabagina ni umwe mu mfungwa n’abagororwa bahereweho bakingirwa

Byitezwe ko imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 12 aribo bazaherwaho bakingirwa

Baje bamurandase kubera izabukuru ariko ahabwa urukingo mu kumurinda icyorezo cya Covid-19

Abageze mu zabukuru bari mu cyiciro cyahereweho abo mu magereza bakingirwa

Abakingiwe bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo bose

Abakingiwe babanzaga gusobanurirwa amabwiriza ajyanye n’urukingo
@igicumbinews.co.rw