Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi/ kunyereza umutungo wa Leta barimo n’ uwari umuyobozi mukuru wa WDA.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yavuze ko abatawe muri yombi ari uwari Umuyobozi mukuru Gasana Jerome, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imali n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA.

Mu kigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize abatawe muri yombi ni Umuyobozi ushinzwe ishoramali n’ushinzwe abakozi muri RSSB.

Mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC uwatawe muri yombi ni uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi.

Ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter

Iri tabwa muri yombi ry’ aba baboyobozi bakorera ibigo bya Leta ryumvikanye mu gihe ibigo byagaragajweho amakosa na Raparo y’ umugenzi mukuru w’ imari ya Leta bimaze iminsi byitaba Komisiyo y’ abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ imari n’ umutungo bya Leta PAC.

Mu bigo PAC yasanzemo ikoreshwa nabi ry’ umutungo wa Leta harimo Ikigo cy’ Ubuhinzi n’ Ubworozi RAB, Ikigo gishinzwe amakoperative RCA no muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo yiswe NEP Kora wigire.

RIB iravuga ko iperereza rikomeje

RIB ivuga ko iperereza rikomeje no mu bindi bigo bya Leta byavuzweho kunyereza/ gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe kandi n’umutungo wa leta wanyerejwe ugaruzwe hashingiwe ku mategeko.

Gasana Jerome wari umuyobozi wa WDA umwe mubo RIB yafashe

@igicumbinews.co.rw