Burera:Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica abana batatu nawe agahita yiyahura

Mu karere ka Burere,Mu murenge wa Cyeru,akagari ka Butare Mu rugo rwa  Habumuremyi Jean de Dieu na Musengimana Theresie habaye ubwicanyi aho umukozi wo mu rugo witwa Clementine akekwaho kwica  abana batatu bo muri uru rugo, nawe agahita yiyahura.
Abana bapfuye harimo uwitwa Iradukunda Yvonne w’imyaka 13 y’amavuko, hari kandi uwitwa Mugisha Danny w’imyaka 6 ndetse n’uwitwa Masengesho Isabelle w’imyaka ine.
Aba bana uko ari batatu bishwe hakoreshejwe umuhoro gusa icyatumye uyu mukozi wo mu rugo afata umwanzuro wo kwica aba bana ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza.
Nizeyimana Theogene, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Cyeru wabereyemo ubu bwicanyi  yahamije amakuru y’ubu bwicanyi kuri Radio Rwanda mu kiganiro Twegerane

yagize ati:”yego koko ayo makuru niyo koko  umukozi wo mu rugo twamusanze mu mugozi yimanitse mu mugozi mu kikoni cyabo tukaba dukeka ko ashobora kuba yiyahuye cyangwa ari abandi bantu bamushize mu mugozi kuri ubu n inzego z’umutekano zahageze zatangiye iperereza.

Theogene yakomeje avuga ko imirambo ya ba bana uko ari batatu n’umurambo w’umukozi yahise ijyanwa mu bitaro bya Kacyiru .

Nizeyimana kandi yaboneyeho umwanya wo  gusaba abaturage bakoresha abakozi bo mu rugo kujya bakemura ibibazo bivuka hagati y’abana n’abakozi bitarakomera  ndetse anabasaba kujya  bita ku mutekano w’abana babo.