Gicumbi:Urubyiruko rwahawe akazi ko gusoroma icyayi binyuze muri gahunda yo kuruhuza n’ahaboneka akazi na ba rwiyemezamirimo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019, Mu murenge wa Cyumba ahazwi nko muri Segiteri y’ icyayi ya Mulindi, mu rwego rw’ umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze, Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Byumba ku bufatanye na CRS no ku nkunga ya USAID, yatanze amahugurwa ku murimo wo Gusoroma icyayi n’ indi mirimo iwushamikiyeho.
Aya mahugurwa yiswe “Smart Job” yahawe urubyiruko rusaga 72 ( abakobwa 58 n’abahungu 14) ndetse runahabwa amahugurwa y’ Akazi kanoze na Kora wikorera (Work Ready Now and Be Your own Boss). Ni mu rwego rwo guha agaciro umurimo wo gukora mu cyayi wakunze gufatwa na bamwe, cyane cyane urubyiruko, nk’ umurimo usuzuguritse.
Abahawe amahugurwa babanje gusobanurirwa ku buryo bwimbitse umurimo wo gusoroma icyayi, uko ukorwa, ubwiza bw’ icyayi gisoromwa, ibipimo by’umusaruro wifuzwa,  uru rubyiruko rwahise ruhabwa umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize kuko bahise batozwa gusoroma ndetse bose bagahita bahabwa akazi bose uko bangana .
Mu rwego rwo kubafasha gutangira akazi, Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Byumba ku bufatanye na CRS no ku nkunga ya USAID bageneye urwo rubyiruko ibikoresho bigizwe n’ ibisurubeti, ndetse na bote byo gutangira umurimo.
Iki gikorwa cyakozwe nyuma yo kuganira n’ ubuyobozi bw’ uruganda rw’ icyayi rwa Mulindi, “ Mulindi Tea Factory”, mu rwego rwo guhuza urubyiruko n’ isoko ry’ umurimo, aho uru ruganda rwagaragaje ko rufite imirimo ahubwo rukabura abo kuyikora. Ubu hari n’abiyemeje gutura hafi y’akazi cyane cyane abo mu mirenge ya kure nka Muko Rutare,Nyamiyaga.
Turacyakomeza guhugura abandi.

uretse iyi gahunda yo guhuza urubyiruko n’ahaboneka akazi ndetse na ba rwiyemezamirimo, uru rubyiruko kandi runafashwa guhuzwa n’ibigo by’imari kugira babone amafaranga yo kuruteza imbere