RDF yunamiye umusirikare wayo wiciwe mu butumwa bw’amahoro

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zagaragaje akababaro zatewe n’urupfu rw’Umunyarwanda wari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) waguye mu gitero cyagabwe n’Umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation).

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2020, yaguye mu gitero cyagabwe kuri izi ngabo mu gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’umutwe witwa 3R. Ntihatangajwe amazina y’umusirikare w’u Rwanda wapfuye.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020, RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’uwatabarutse.

Rigira riti “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ziracyakomeje umuhate wazo mu kurinda abasivili nkuko bigenwa na MINUSCA ndetse n’ubundi butumwa bwo kugarura amahoro ingabo zacu zitangamo umusanzu.’’

Usibye umusirikare w’u Rwanda byemejwe ko yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni, cyakomerekeyemo n’abandi basirikare nubwo hatatangajwe ibihugu bakomokamo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamaganye iki gitero ndetse yihanganisha umuryango w’umusirikare w’u Rwanda wapfuye hamwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Guterres yavuze ko iki gitero cyagabwe ku Ntumwa za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro gihabanye n’amahame mpuzamahanga. Yasabye abayobozi ba Centrafrique kugira uruhare mu gushakisha abakigizemo uruhare kugira ngo imiryango yabuze umuntu wayo ihabwe ubutabera kandi mu gihe cya vuba.

Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.

@igicumbinews.co.rw