Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zifungurwa

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Icyemezo cyo gufungura insengero ni kimwe mu byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Kagame.

Mu myanzuro yafatiwemo ukomeye kandi wari utegerejwe cyane ni ujyanye n’ifungurwa ry’insengero.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’ibitaramo, insengero guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus nibwo zafunzwe ndetse amakoraniro y’abantu benshi arahagarikwa.

Itangazo ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero rigira riti “Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

Rivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Muri iyi minsi kandi intumwa za Minaloc zatangiye gusura amadini n’amatorero zireba uko yiteguye guterana yubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 16 Kamena yari yatanze icyizere ku ifungurwa ry’insengero ku wa 1 Nyakanga 2020 nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima, byanatumye amadini atangira imyiteguro y’uburyo azaterana.

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryo ryagaragaje zimwe mu ngamba ryiteguye kubahiriza hirindwa Coronavirus, leta nikomorera ibikorwa byo gusenga.

Zirimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, kandagira ukarabe cyangwa hand sanitizer, kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo, kwicaza mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Hari kandi gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo no kumenyesha imiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVD-19 agomba gukurikizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.

RIC ivuga ko iteraniro rimwe ritagomba kurenza amasaha abiri, ahasengerwa hakaba ari ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa. Harimo no guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Inama y’Abaminisitiri kandi yakomoreye ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye ariko kukajyamo no kukavamo byo bikomeza gukumirwa, uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Akarere ka Rusizi kuva mu mpera za Gicurasi 2020 kashyizwe mu bihe bidasanzwe ndetse ubwandu bushya bwagaragayemo bufitanye isano n’ingendo zambukiranya imipaka byatumye imwe mu mirenge ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi nama yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose, udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, abacuruzi bashishikarizwa kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Serivisi zemerewe gukora:

a. Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

c. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buzakomeza.

d. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

e. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

f. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

g. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

h. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga:

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Amateraniro rusange cyangwa mu rugo arabujijwe.

d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

e. Utubari tuzakomeza gufunga.

Mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ni 1435, muri bo 752 barakize, 679 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe bane bitabye Imana.

@igicumbinews.co.rw