Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano baraza gushyirwa aho bakwiye

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abanyarwanda bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bitandukanye birimo politiki, bagashaka guhungabanya umutekano waharaniwe igihe kinini ndetse ukamenerwa amaraso, ibintu yavuze ko bidashobora kwihanganirwa.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, aho yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, barimo na Minisitiri w’Umutekano, urwego rwasubijweho nyuma y’imyaka itatu ndetse rugahabwa umuyobozi w’umusirikare, Gen Patrck Nyamvumba wari umaze imyaka itandatu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku byo cyifuza byose, kigomba kuba gifite umutekano, ashimangira ko Abanyarwanda bari bamaze kumenyera umutekano nk’ibintu bisanzwe nta n’igishobora kuwuhungabanya, kandi ngo ni ko bikwiye kuba bimeze.

Yavuze ko ari nako bigomba gukomeza uko byagenda kose n’icyo byasaba cyose, ku buryo uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda wese bigomba kumuhenda ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje ati “Ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibyo ari byo byose, ko dushaka kandi ni inshingano zacu guharanira ko habaho demokarasi, amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu. Mbere na mbere ni twe tubishinzwe, twebwe, njyewe nawe. Ku bantu rero bihisha inyuma y’ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa… muraza kutubona.”

Perezida Kagame yavuze ababikora bakwiye kwitandukanya nabyo hakiri kare, kuko utarabikora agomba gushyirwa aho akwiriye.

Yakomeje ati “Ntabwo waba hano ngo wungukire ku mahoro n’umutekano twaharaniye, twameneye amaraso mu myaka myinshi, ngo nurangiza unyure inyuma uduteze ibibazo. Tuzabashyira aho mukwiye kuba, nta kabuza.”

“Abantu bagize uruhare mu mahano ya Jenoside, bakomeje iyo politiki n’ingengabitekerezo yayo, barafunzwe, baza kurekurwa, mbere y’ibyo twarabababariye, barongera batangira gukina iyo mikino. Turaza kubashyira aho mukwiye kuba muri. Maze n’abo babiteraho urusaku, tuzarebe icyo bakora. Ndabwira abo bakomeje imikino bashaka kudusubiza aho twahoze ariko tukaba tumaze kubirenga.”

@igicumbinews.co.rw