Rusizi: Gen.Maj.Alex Kagame yavuze ko abagabye igitero mu Bweyeye ibyo bari bagambiriye bitagezweho

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Alex Kagame avuga ko igitero giherutse kugabwa mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi cyakomwe mu nkokora n’ingabo z’igihugu ariko ko abakigabye bavuye mu gihugu cy’igituranyi atavuze izina.

Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 mu kagari ka Ninzi ko mu Murenge wa Bweyeye abantu batamenyekanye bagabye igitero, abahatuye bavuga ko bagiye kumva bumva habayeho kurasana amasasu avuga ari menshi bimara igihe kingana n’isaha n’iminota mirongo itatu.

Babwiye TV na Radio1 dukesha iyi nkuru ko kubera ubwoba bwinshi bari bafite ntawigeze asohoka hanze gusa ngo ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace zahise zasakiranye n’abo bantu biza guhosha nta muturage uhakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Gen. Alex Kagame wari mu bayobozi basuye abaturage kuri uyu wa 14 Ugushyingo, yababwiye ko ibitero byose byagiye bigabwa muri aka gace bitageze ku ntego yabyo kuko ngo byagiye biburizwamo ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.

Alex Kagame yavuze ko “igitero giheruka cyagabwe n’abari baturutse mu gihugu cy’igituranyi bambukira mu kiyaga cya Kivu baca mu karere ka Nyamasheke bajya mu ishamba rya Nyungwe.”

Yemeje ko aho baciye hose ibyo bagambiriye bitagezweho kuko ngo baje gukomereza mu Murenge wa Bweyeye bakiba amatungo n’imyaka by’abaturage ariko bakabiteshwa.

Uyu muyobozi w’ingabo yasabye abaturage kuba maso ndetse anabashimira ko hari bamwe mu bagizi banabi bagiye bafatwa n’aba baturage ubwabo.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse na we wari mu baje gusura aba baturage yavuze ko “bari baje kubahumuriza ndetse no kubereka ko icyaba cyose Leta ibazirikana.”
Munyantwali “yibukije abaturage ko ari bo bakwiye kwicungira umutekano ndetse abasaba ko mugihe cyose bakwiye kumenya uwinjiye n’usohotse mu ishyamba rya Nyungwe baturaniye.”

Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari 5 twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe abawutuye bavuga ko bamaze gukanguka ndetse banakaza amarondo bakaba bavuga ko biteguye kwicungira umutekano ndetse bakanahangana n’uwo ari we wese washaka kuwubabuza.

@igicumbinews.co.rw