Perezida Kagame yavuze icyatumye Me Evode,Dr Diane Gashumba na Dr Isaac begura

Atangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, Perezida Kagame yavuze ku mpamvu z’Abaminisitiri batatu baherutse kwegura barimo Dr Diane Gashumba wazize ikinyoma ku bikoresho byo gupima Corona Virus, hakaba Me Edove Uwizeyimana wazize guhohotera umukobwa wari mukazi, hamwe na Dr Isaac munyakazi wazize Ruswa y’Ibihumbi magana atanu.

Perezida wa Republika yabanje kwisegura ku ijambo agiye kuvuga ati “ uyu munsi n’abantu ndabavuga amazina” .

1.Evode Uwizeyimana

Perezida wa Repubulika yahereye kuri Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.Umukuru w’ Igihugu ntiyagiye kure y’ibyavuzwe ku iyegura rya Evode kuko nawe yavuze ko Evode yazize imico mibi idakwiriye umuyobozi byongeye noneho uri ku rwego rwa Minisitiri.
Ati “ icya mbere yaparitse imodoka ahantu hadaparikwa, arangije yanga kunyura ahantu abantu bose bagomba kunyura ku mpamvu z’umutekano .Umwana w’umukobwa amweretse ko anyuze ahatanyurwa ahitamo kumuhutaza aho kumva ibyo amubwira”.

Umukuru w’ igihugu mu mvugo ikomeye igaragaramo n’akababaro yavuze ko atari ubwa mbere Evode akora amakosa nkayo .Ati “ sibwo bwa mbere,si ubwa kabiri niko asanzwe abigenza kandi bamwe muri mwe murabizi mwarangiza mugaceceka “.

Aha Perezida Kagame yasaga n’ushaka kwerekana ko ingeso y’imico mibi iri mu bayobozi benshi ari naho yahereye ababaza ati “ kuki mwemereye minisitiri ko akora inintu nkibi mu ruhame ? Ubwo murumva muri bantu ki niba mudafite imico mibi ? ”

Umukuru w’igihugu yagaye abayobozi bahishira amakosa cyane cyane ashingiye kuri iki kibazo cya Evode .Ati “ iyo njye ubwanjye ntaza kubaza niba ibyo nabonye namwe mwabibonye mwari kubireka bigakomeza kuko byakozwe na minisitri !

2.Dr Munyakazi Isaac

Dr Munyakazi Isaac ngo yazize ruswa y’ibihumbi Magana atanu !
Perezida Kagame avuga k’uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke , abanza ndetse n’ayisumbuye yavuze ko yakoze amakosa akomeye arimo na ruswa y’ibihumbi 500!
Umukuru w’Igihugu yagize ati “ numvise ko ngo hariho uko hakorwa urutonde rw’amashuri rugaragaza uko amashuri arutanwa mu mikorere.

Hari ishuri rimwe ryazaga mu myanya yo hejuru y’ijana nyuma abayobozi baryo bajya kureba Munyakazi bati tworohereze ishuri ryacu rize mu ya mbere kandi turaguhemba .Arabikora !bamuha ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda !”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko iyi ari ingeso mbi ku buryo bitumvikana ukuntu umuntu wo k’ urwego rwa Minisitiri yemera kurya ruswa byongeye ibihumbi 500 .Ati
“nuwayaguhera ubusa ntacyo wakoze wayanga ,ni icyerekana uko muri , niko gaciro kanyu ”

Umukozi wa Leta uri ku rwego rw’ Umunyamabanga wa Leta agenerwa umushahara mbumbe ungana na miliyoni ebyiri, ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine n’ amafaranga magana atandatu na cumi n’atatu (2,434,613 Frws )

Aha naho Perezida wa Repubulika yagaragarije abayobozi ko iyo ataza kuba ari we uhaguruka akabyibariza bitari kumenyekana kubera imico mibi ya bamwe mu bayobozi .Ati “ nawe iyo mbyihorera nta numwe wajyaga kumbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye .”

3.Diane GASHUMBA
Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima amakuru y’isezera rye yamenyekanye ku wa gatanu w’iki cyumweru.Perezida wa Republika yavuze ko nubwo Diane yazize amakosa menshi ahora yisubiramo iryamugamburuje ari iryo kubeshya Umukuru w’Igihugu.Yagize ati “ umuntu aranga akabeshya akabeshya n’ ibintu bifite ingaruka ku buzima bw’ abantu !”
Perezida Kagame yavuze mu gihe biteguraga kujya mu mwiherero , mu gitondo kimwe yabyutse ahamagara abayobozi mu nzego zitandukanye ashaka kubabwira ko asanga ari ngombwa ko bajya mu mwiherero buri umwe wese amaze gupimwa ko nta kibazo cya ya ndwara y’icyorezo Coronavirus baba bafite .Ati “
naravuze nti buriya twese badupimye tukagenda tuzi uko tumeze neza byaba byiza. “ Aha niho Perezida Kagame avuga ko yahise atanga itegeko ko abazajya mu mwiherero bose bagomba kugenda bapimwe .Ati “ naravuze ngo twese badupime nta numwe usigaye nanjye mumpereho”.

Ibi ngo byaje kuba ikibazo ubwo intumwa ya Perezida Kagame yabibwiraga Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba ubutumwa undi akamubwira ko ibikoresho bihari ari bike bityo ko gupima abayobozi abona atari ngombwa.

Diane ngo yavugaga ko hari ibikoresho byapima abantu 3500 bityo ko gukuramo ibikoresho 400 byo gupima abayobozi bagiye mu mwiherero byaba ari ukubyangiza kuko abona kubapima atari ngombwa kandi hari ibikoresho bike mu gihugu.

Bitewe nuko Umukuru w Igihugu yari yahamagaye abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Intebe ndetse n’abo mu nzego z’umutekano ngo hari umwe mu bayobozi bo muri uru rwego wahise ajya muri Minisiteri gukurikirana iby’icyo kibazo gusa aza gutungurwa no gusanga ahubwo na bya bindi 3500 bavugaga nta bihari ! Nibwo yahindukiraga agatanga raporo ku Mukuru w Igihugu mu gihe Diane yarimo akigerageza kubeshya Umuyobozi ushinzwe ibiro by’Umukuru w’ Igihugu ko ibikoresho bihari.Ngo byarangiye Perezida wa Repubulika amuhamagaye aramwibariza undi arya iminwa .

Perezida Kagame ati “ turi mu bihe numva nshaka guhangana n’ibibazo nk’ibi.”

Umwiherero w’abayobozi watangiye kuri iki cyumweru tariki ya 16 uzarangira ku wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020.

@igicumbinews.co.rw