Uganda yafunguye abanyarwanda 13 bari bafungiyeyo

Kuri uyu wa Kabiri Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo umugore wa Rene Rutagungira na we warekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu minsi ishize.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda yinubira uburyo abaturage bayo bakomeje gufatirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa bamwe bakicwa nta nkurikizi.

Barekuwe kandi nyuma y’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono umwaka ushize, bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.

Umuhango wo kurekura abo banyarwanda wabereye muri Serena Hotel i Kampala uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Kutesa yemeje ko mu barekuwe harimo umufasha wa Rene Rutagungira, na we uherutse kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’igihe akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Abarekuwe bose ni Ntirushwa Maboko n’umugore we Ukwitegetse Ancila, Habumugisha Jean Bosco n’umugore we Mukamazima Christine, Dusangeyezu Hycinthe (umugore wa Rutagungira), Ukwigize Narcisse, Penzi Eric, Ahorukomeye Alphonse, Gitifu Bosco, Mugisha John Bosco, Ngaruye Jotham, Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidel.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko mu muhango wo kurekura abo banyarwanda, Kutesa yavuze ko bigaragaza ubushake igihugu gifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Aba banyarwanda barekuwe mbere y’iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bane barimo uw’u Rwanda na Uganda bahurire ku mupaka wa Gatuna basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Kuri uyu wa Mbere, abandi banyarwanda babiri barimo Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda ku byaha bashinjwaga byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Abandi banyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Mu nama iheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda ikabera i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda narwo rwafashe icyemezo cyo gukura ibirego ku banya-Uganda 15, rusaba ko abaturage barwo bose bafungiwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko barekurwa.

@igicumbinews.co.rw