Perezida Kagame yasubije abadepite b’u Bwongereza basabye irekurwa rya Col Byabagamba na Rusagara

Perezida Paul Kagame yasubije abadepite b’u Bwongereza bamusabye kurekura abagabo babiri, Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, ko bagomba kubanza kwibaza ku mikorere y’ubutabera bw’igihugu cyabo mbere yo kumusaba kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 nibwo abadepite barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze kuyobora Sena y’u Bwongereza, bandikiye Perezida Kagame bamusaba kurekura abahoze ari abasirikare barimo Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Ku wa 31 Werurwe 2016 nibwo Byabagamba na Rusagara bahamijwe ibyaha birimo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi uri abayobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu, bakatirwa igifungo cy’imyaka 21 na 20 nk’uko bakurikirana. Ubu ikibazo cyabo kiri mu Rukiko rw’Ubujurire.

Ubwo aba badepite bandikaga basabira Byabagamba na Rusagara kurekurwa, bavugaga ko bamaze imyaka itanu bafunzwe kandi ubuzima bwabo butameze neza, kuko Byabagamba yahawe inyunganirangingo nyuma yo kubagwa umugongo, mu gihe Rusagara arwaye prostate n’ibibazo byo mu ngingo.

Byongeye, ngo umugore wa Rusagara yitabye Imana uyu ari muri gereza ku buryo abana bamaze igihe badafte ababyeyi, bakaba bifuza kubana n’uwo basigaranye.

Ibaruwa y’abadepite b’u Bwongereza isoza ivuga ko “kurekura Byabagamba na Rusagara bizagaragariza u Bwongerza ndetse n’amahanga yose ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bamaze igihe bafunzwe.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko we iyo baruwa atayakiriye nubwo hari inzego zimwe za Guverinoma igomba kuba yaragezeho.

Yavuze ko atumva icyo aba Bongereza bashingiyeho bagaragaza impungenge ku butabera bw’u Rwanda, mu gihe igihugu cyabo cyananiwe guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yahise akomoza ku banyarwanda batanu baregwa ibyaha bya Jenoside; Dr Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka, baba muri icyo gihugu ndetse inkiko zacyo zanze kubohereza ngo baburanire mu Rwanda, byanzurwa n’Urukiko Rukuru rwitwaje ko bashobora kudahabwa ubutabera bageze mu Rwanda, mu rubanza rwaciwe mu 2015.

Perezida Kagame yavuze ko ibimenyetso byatanzwe kuri abo bantu, u Bwongereza bwakwanga kubohereza mu Rwanda rukabasaba kubaburanisha, nabyo ntibikorwe.

Yakomeje ati “Aba bagaragaza impungenge bafite ku butabera cyangwa abantu, ntabwo mutekereza ko aba badepite bagombaga guhera ku mikorere y’iwabo? Niba bahangayikishijwe n’ubutabera, ni ubuhe butabera bwatanzwe ku banyarwanda bishwe muri Jenoside? Kandi abantu babigizemo uruhare rutaziguye bicaye hariya mu gihugu, umuntu yavuga ko kibarindiye umutekano kuko bahaba byemewe n’amategeko.”

“Aba badepite bagombaga kwibanda ku kibazo nk’iki kimaze imyaka isaga 10. Ntabwo nigeze numva ibaruwa banditse babaza uko icyo kibazo kirimo gukurikiranwa, ariko babona ari ngombwa kwandika ubu, ntibanandikira Intumwa Nkuru ya leta cyangwa bagenzi babo mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo bavuge ngo dufite izi mpungenge, bahitamo kwandikira perezida.”
Perezida Kagame yanavuze ko adahamya ko aba badepite ibyo bakoze bumvaga ko bandikira umukuru w’igihugu, kuko bafite uburyo babona ibihugu by’amahanga, abayobozi n’inzego zabyo, nubwo bimaze kumenyerwa.

Yakomeje ati “Ariko ntabwo nzi niba bumva uburyo barushaho gukomeza ikibazo cya bariya bantu basa n’abashaka kuvugira. Bararushaho gukomeza ikibazo cyabo, nari kubagira inama yo kutabikomeza, bakeka ko bakora ibintu byiza ku bantu bavugira, ariko ndatekereza ko impungenge zo muri urwo rwego ahubwo zirushaho gukomeza ibibazo.”

“Ibyo ndabirekera Intumwa nkuru ya Leta kubikurikirana, ntacyo nabikoraho. Bo kunsaba kugira ibyo nkora ku bintu nka biriya, ubundi akenshi badushinja kubikora bikaba ikibazo, none nibyo barimo kwandikira perezida bamusaba gukora. Bivuze iki? Ntabwo mbizi.”
Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire ruzafata umwanzuro ku rubanza rwa Byabagamba na Rusagara mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Mu bo u Bwongereza bushinjwa kudaha ubutabera ni Dr Vincent Bajinya w’imyaka 56 wari wariyise Vincent Brown asanzwe ari umuganga i Londres akaba n’umwe mu bari bagize akazu ku buyobozi bwa Habyarimana. Ashinjwa ko nk’umwe mu bari mu ishyaka MRND, yitabiriye inama zacurirwagamo imigambi yo kurimbura abatutsi, nyuma aza no kuba umwe mu bayoboye Interahamwe zishe abatutsi.

Abandi batatu bivugwa ko babaye ba burugumesitiri, Celestin Ugirashebuja w’imyaka 64, Charles Munyaneza w’imyaka 60 na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 55, bashinjwa ko bateguye ndetse bakayobora ibikorwa byo kwica abatutsi aho bayoboraga.

Naho Celestin Mutabaruka w’imyaka 60 w’umupasiteri mu itorero rya Community Church mu Mujyi wa Khent mu Bwongereza, nawe akaba ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

@igicumbinews.co.rw