Perezida Biden yashimiye Leta y’u Rwanda yarekuye Rusesabagina

Perezida wa Leta z’Unze ubumwe z’Amerika, Joe Biden yatangaje ko yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagima anashimira Leta y’u Rwanda yamurekuye, nyuma yuko afunguwe ku mbabazi za Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho yari yarakatiwe imyaka 25 akaba yarafungiye mu Igororero rya Nyarugenge ahazwi nk’i Mageragere.

Nkuko bikubiye mu itangazo Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(White House) byasohoye kuri uyu wa gatanu Tariki 24 Werurwe 2023, Perezida Biden yavuze ko “Umuryango wa Rusesabagina umutegerezanyije ibyishimo byo kunwakira ubwo arabagaruka muri Leta z’uzunze ubumwe z’Amerika. Nanjye nsangiye nabo ibyo byishimo, kuri iyi nkuru nziza y’uyu munsi.”



Perezida Biden yakomeje agira ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda yatumye ubu bufatanye bugerwaho, ndashimira kandi Leta ya Qatar yabaye umuhuza ku kugirango Paul Rusesabagina arekurwe no kugirango asubizwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ndashimira kandi buri umwe wese wo muri Leta y’Amerika wakoranye na Leta y’u Rwanda kugirango uyu munsi ibi byishimo bigerweho.”

Rusesebagina wari waranze kuburana yakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba, aho yareganwaga na Nsabimana Calixte Alias Sankara nawe warekuwe nyuma yuko basabye imbabazi Perezida Kagame bikaza kwemezwa n’imyanzuro n’Inama y’Abaminisitiri yasohotse kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Werurwe 2023.



Mbere yaho gato Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda yari yasohoye itangazo riha imbabazi rusange abandi bantu 18 bari bafunganye nabo uretse umudamu umwe we wasigaye muri Gereza witwa Angelina Mukankundiye kuko we yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’inkiko Gacaca muri 2006.

Rusesabagina yasohotse muri Gereza ya Mageragere kuri uyu wa Gatanu ni mugoroba, ubu arimo kwitabwaho n’Ambasaderi wa Qatar I Kigali mbere yuko yerekeza muri Leta z’uzunze z’Amerika ariko akazabanza kwakirwa n’umuryango we umutegerereje muri Qatar.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: