Olivier Nizeyimana wari Perezida wa Mukura VS yeguye

Nyuma y’amezi icyenda yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier, yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu ze bwite.

Mu mpera za Kanama 2019 nibwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora Mukura Victory Sports muri manda ya gatatu, ni nyuma y’uko yari yabisabwe n’abakunzi b’iyi kipe kuko hari ubwoba ko ashobora kutongera kuyiyobora.

Nyuma y’ibibazo byinshi by’amikoro bimaze iminsi bivugwa muri iyi minsi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, Nizeyimana Olivier yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe nk’uko byemejwe n’iyi kipe.

Iti “Kuri uyu mugoroba, Komite Nyobozi ya Mukura Victory Sports n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura, weguye ku mpamvu ze bwite. Ubu bwegure buzagezwa ku Nteko Rusange ishobora kuzabwemera cyangwa ikabuhakana.”

Mukura VS imaze hafi amezi arindwi idahemba abakinnyi n’abakozi bayo

Kimwe mu bishobora kuba bitumye uyu mugabo ava muri Mukura Victory Sports ni amikoro make akomeje kuyivugwamo mu gihe we ngo yumva ntako atagize ngo ashyireho ake, aho bivugwa ko yatanze asaga miliyoni 100 Frw muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi n’abandi bakozi bose ba Mukura Victory Sports baheruka guhembwa mu Ukwakira 2019.

Mu kwezi gushize, Nizeyimana Olivier yahaye buri mukinnyi wa Mukura ibihumbi 50 Frw byo kwifashisha mu bihe bya Coronavirus.

Inkuru bijyanye:

Olivier Nizeyimana yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

@igicumbinews.co.rw