Ngoma: Abantu 36 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze basanze abantu 36 mu nzu ya Nyiranduhura Pelagie w’imyaka 40 utuye mu Mudugudu wa Rwimpongo ya 2, Akagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumbeli, Akarere ka Ngoma. Aba bantu 36 bafashwe barimo gusenga  mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kumenya ko aba bantu baraye basengera mu rugo rwa Nyiranduhura byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko baraye babasakuriza.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage hari abantu baraye bahasengera tujyayo mu rukerera nka saa kumi n’imwe za mu gitondo turabafata dusangamo abantu bateraniyemo.”

CIP Twizeyimana avuga ko Abapolisi bajyayo bahasanze abantu bagera kuri 26 baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bahita babajyana ku Murenge, nyamara bamaze kubatwara abaturage bahise bahamagara bavuga ko hari abandi bahise bahaza nabo baje kuhasengera.

Ati “Abapolisi bakimara kuhava bahise bahamagarwa n’abaturage ko hari abandi bahaje gusenga. Basubiyeyo bahasanga abandi 10 bababwira ko bari bafite gahunda y’amasengesho y’iminsi itatu kandi ari umunsi umwe wari urangiye. Aba 10 nabo bahise babajyana ku Murenge aho bagenzi babo bari kugira ngo bahererwe hamwe inyigisho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko abo bafashwe  biganjemo abo mu itorero rya ADEPR bagera ku 10, Abamethodiste 6, Abanyagaturika 5, abo mu itorero rya Angilicani n’andi matorero atandukanye. Bakaba bari baturutse mu mirenge ya Rukumbeli, Zaza, Mugesera, Karenge ndetse hari n’uwaturutse mu Karere ka Bugesera.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko aba bose uko basengaga nta gapfukamunwa bari bambaye kandi bicaye begeranye banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ibintu bifite ibyago byinshi byo kwanduzanya COVID-19.

Yagize ati “Dukurikije imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi bigaragara ko COVID-19 iri mu bice byose by’Igihugu. Birababaje kuba hari abantu bava imihanda yose bakajya guteranira ahantu mu cyumba kimwe nacyo gifunganye, umwe muri bo aramutse afite ubwandu bwa COVID-19 yakwanduza bagenzi be bose banasubira iyo bavuye bakanduza abandi.”

CIP Twizeyimana  yibukije abaturage muri rusange ko bakwiye  kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bakazirikana ko iki cyorezo kigihari ntaho cyagiye kandi ko kitarobanura umuntu uwo ariwe wese.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa no gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru y’ababirengaho, aha yaboneyeho kwibutsa abantu muri rusange ko kugira ngo duhashye iki cyorezo bisaba gushyira imbaraga hamwe tugakurikiza ibyo Leta idukangurira.

Abafashwe uko ari 36 bose bahise bajyanwa ku Murenge wa Rukumbeli barigishwa ndetse banacibwa n’amande.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifatira mu cyuho abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19. Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego badasiba gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo gukomeza kugihashya.

@igicumbinews.co.rw