Musanze: Urujujijo k’urupfu rw’umukobwa bikekwa ko wishwe n’inshuti ze

Ku wa 2 Ugushyingo habonetse umurambo w’Umukobwa w’imyaka 17 wo mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze bikekwa ko yishwe nyuma yo kuva mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye yari yatashye.

Umurambo w’uyu mukobwa witwaga Iradukunda Emerance wabonywe n’abaturage aho wari uri mu murima w’ibishyimbo, bivugwa ko nta mwambaro yari yambaye, ahubwo yari aziritswe imigozi mu ijosi, ku maboko n’amaguru.

Nyuma yo kubona ibi, aba baturage bahise batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano, nazo zihageze zihutira kuwujyana kwa muganga ngo upimwe hamenyekane icyamwishe.

Ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko uyu mwana w’umukobwa yavuye iwabo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, agiye mu bukwe yari yatumiwemo n’inshuti ye biganaga yari ifite mukuru we wari gusezerana kuwa Kane.

Ku wa Gatanu aba babyeyi ngo bahamagaye telefone ya nyakwigendera bumva itariho, bahamagaye iy’uwari wamutumiye ababwira ko akibafasha imirimo ko nirangira ari buhite ataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Jeanne d’Arc Mukamusoni, yavuze ko muri icyo gihe cyose umwana yabuze batigeze babimenyeshwa ko ahubwo babimenye ari uko habonetse umurambo we.

Yagize ati ” Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana twayamenye, bivugwa ko yavuye iwabo agiye gutaha ubukwe yari yatumiwemo n’inshuti ye biganaga, gusa ngo ubukwe bwararangiye bamuhamagaye ngo atahe basanga telefone ye itariho, bahamagaye mugenzi we ababwira ko akibafasha imirimo.”

Mukamusoni akomeza avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bakomeje kubona adataha, ngo se yafashe umwanzuro wo kuyoboza kugeza ageze mu rugo rw’abo yari yatahiye ubukwe.

Nyuma yo kugerayo uyu mwana w’inshuti n’umukobwa we ari nawe wari wamutumiye yamubwiye ko atigeze ataha ubukwe bwabo, ngo yagarukiye ku irembo ahita agenda.

Nyuma yo kumva aya magambo se wa nyakwigendera yateye ubwoba abo muri uru rugo ababwira ko nibatamvugisha ukuri abaregera Polisi.

Kugeza ubu uyu mukobwa bivugwa ko ariwe wari watumiye Iradukunda wishwe, yamaze gutabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, kugira ngo asobanure neza ibyabaye kuri mugenzi we, ndetse anabazwe impamvu ubwo yahamagarwaga na se wa Iradukunda yatangaga amakuru anyuranye n’ayo yatanze agiye kumwirebera iwabo.

Umwe mu bavandimwe ba nyakwigendera Turajyisiyoni Jean Marie Vianney, yavuze ko bababajwe bikomeye no kumva inkuru y’inshamugongo ko mushiki wabo yapfuye, gusa we n’abo mu muryango we bagasaba ko bamenyeshwa icyishe umwana wabo kuko batigeze babimenyeshwa nyuma yo gukorera isuzuma umurambo we.

Ati “Umurambo ukiboneka RIB, Polisi n’abaganga bari bazanye bahise bamujyana kwa muganga ngo bamupime tumenye icyamwishe, ariko nta kintu na kimwe batubwiye, niba yaranizwe, niba baramwishe bamaze kumusambanya dore ko nta kenda na kamwe bamusanganye, ntitubizi, turasaba ko batubwira icyo yazize, ndetse nk’umuryango we tukabona ubutabera bwuzuye kandi turabyizeye.”

Nyakwigendera yakomokaga mu Murenge wa Gahunga , Akagari ka Kidakama, mu Karere ka Burera.

 

Umurambo wa Iradukunda Emerance wabonetse ku wa 2 Ugushyingo wambitswe ubusa

@igicumbinews.co.rw