Mu Rwanda hagiye kongera kugaragara ubwirakabiri

Nyuma y’ubwirakabiri bwagaragaye mu Rwanda ku wa 21 Kamena, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko ejo ku wa 5 Nyakanga hazongera kugaragara ubundi bwirakabiri bw’Ukwezi (Lunar eclipse) bwo mu rwego rwa Penumbral Lunar Eclipse.

Penumbral Lunar Eclipse ni bumwe mu bwoko butatu bw’ubwirakabiri bw’ukwezi bubaho igihe Izuba, Isi n’Ukwezi biri ku murongo umwe ariko Isi ikaba iri hagati yabyo.

Iki gihe Isi itangira urumuri rw’izuba rwajyaga ku kwezi bigatuma ukwezi kose kugaragara gusa n’umutuku kubera igicucucucu cy’Isi, iki gihe ubu bwirakabiri bukitwa ‘Total Eclipse of the Moon’.

N’ubwo byombi byitwa ubwirakabiri bw’Ukwezi, ubu buzagaragara i Kigali kubera ko ari igicucucucu cy’Isi kitijimye cyane ‘Penumbral’ kigera ku kwezi, abantu ntibazabasha kububona byoroshye kereka abazitegereza cyane ariko na bo bazabona ukwezi gusa nk’ukwijimye ho gato.

Ubu bwirakabiri buzamara iminota 59 buzatangira ku wa 5 Nyakanga saa 05:07, butangira kugaragara saa 06h03 burangire saa 06:06.

Mu myaka iri imbere Umujyi wa Kigali uzagenda ugaragaramo ubundi bwirakabiri burimo ubwo mu bwoko bwa ‘Total Lunar Eclipse’ buzagaragara ku wa 16 Gicurasi mu 2022 naho ku wa 5 Gicurasi 2023 hakazongera kugaragara ubwo muri ubu bwoko bwa ‘Penumbral Lunar Eclipse’.

@igicumbinews.co.rw