Minisitiri w’Intebe yavuze ko gutanga Buruse bitazongera kugendera ku byiciro by’ubudehe

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse zo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.

Ingingo y’icyiciro cy’Ubudehe yakunze kwinubirwa na benshi kuko yababuzaga amahirwe yo guhabwa inguzanyo bitewe n’icyo bashyizwemo nacyo kitabakwiriye.

Ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17, iki kibazo cyongeye kugaragazwa na Uwihirwe Theodosie, umwarimukazi wo mu mashuri abanza mu Karere ka Burera, wavuze ko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu bigatuma abana babo babura amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya bourse, kandi nta bushobozi bwo kubishyurira bafite.

Ati “Ikibazo mfite kiri ku nguzanyo za bourse zitangwa ku bana bashaka kwiga mu mashuri makuru ariko abarimu twigisha mu mashuri abanza, twese tuba mu cyiciro cya gatatu, icyo cyiciro cyabaye imbogamizi zibuza amahirwe abana bacu guhabwa kuri iyo nguzanyo kandi abarimu bigisha mu mashuri abanza nta bushobozi dufite bwo kurihira abana amashuri ya Kaminuza”.
Yakomeje agira ati “Ku bw’iyo mbogamizi mfite ibyifuzo bitatu; nifuzaga ko mu mpamvu zishingirwaho hatangwa inguzanyo ya bourse,

hashingirwa ku byo umwana yifuza kwiga, ibyo aba yasabye hakongera hagashingirwa ku rwego rw’imitsindire. Ku bijyanye n’impamvu yashingirwaho kugira ngo iyo nguzanyo itangwe ibyiciro by’ubudehe bigakurwa muri izo mpamvu”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iki ari ikibazo inzego zirimo Minisiteri enye n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, bakiganiriyeho kandi icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse.

Ati “Icyo namwizeza ni uko kigiye gukemuka kubera ko mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe tuzahuza no gutanga bourse z’abanyeshuri ntabwo icyiciro cy’ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri”.

Minisitiri Ngirente yakomeje agira ati “Ibyo twumvikanyeho mu nzego zose dukorana ni uko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagize ariko bitavuze ko ushoboye kwishyurira umwana we atazamwishyurira ariko muri babandi badashoboye kwishyura batabona bourse ntabwo icyiciro cy’ubudehe ari cyo kizajya kirebwa, tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga”.

Iyi gahunda iracyaganirwaho kandi igisubizo kizatangwa mu gihe cya vuba.
Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2016, yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya bourse, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Iyi ngingo yiyongera ku byiciro bishya by’ubudehe abanyeshuri babarizwamo, ni ukuvuga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatatu.
Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) yatangaje ko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu ni 4/10 n’icyiciro cy’ubudehe arimo kikamuhesha amahirwe angana na 2/10.

@igicumbinews.co.rw