Gicumbi:Kaminuza ya UTAB yashyizeho abayobozi bashya

Mu nkuru iheruka nibwo twari twabagejejeho inkuru ivuga ko https://igicumbinews.co.rw/gicumbi-abari-abayobozi-bakuru-ba-kaminuza-ya-utab-birukanywe/  aho Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin wayoboraga Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), Niyibizi Mbabazi Justine wari ushinzwe Imari na Dr Ndahiro Alfred wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi bakuweho.

Padiri Nyombayire n’ubundi yari amaze iminsi 10 yandikiwe ibaruwa na Mgr Nzakamwita amumenyesha ko amuhinduriye ubutumwa bityo yakwitegura gusimburwa n’undi ku buyobozi bwa UTAB.

Icyemezo cyo gukuraho abayobozi ba UTAB, cyafashwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura mu nama y’igitaraganya yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2019.
Yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, Dr Mukankomeje Rose, abarimu n’abayobozi muri UTAB.
Ubwo inama yajyaga gutangira, abari abayobozi ba UTAB, basohowe mu cyumba yari igiye kuberamo babwirwa ko bahejwe.

Minisitiri Mutimura yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwa UTAB kuko hari ikibazo cy’imiyoborere itanoze aho abayobozi bo hejuru ba Kaminuza bari bafite ubwumvikane buke ubwabo ariko bikototera n’ubwumvikane bw’abandi bakorana nabo.

Yavuze ko ibyo byadindizaga imyigire n’imyigishirize kuko HEC yaje kubasura ntibayiha rugari cyangwa ngo babayire uko bikwiye kandi bari babizi.
Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko HEC yagarutse igasanga hari ibitanoze aho hari abanyeshuri bazanwaga muri kaminuza badafite impapuro zibazana, cyangwa umunyeshuri akajya mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu nta kigaragaza amanota yabonye ku yindi kaminuza aho yavuye.

Kuri ubu iyi Kaminuza yashyizeho abayobozi bashya b’agateganyo basimbura Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin wayoboraga iyi Kaminuza na Niyibizi Mbabazi Justine wari ushinzwe Imari yayo bakuweho nyuma y’ibibazo bagiranye by’imikoranire.

Abayobozi bashyizweho kuri uyu wa Gatanu n’inama ya komite y’Inteko rusange y’umuryango UTAB washinze iyi Kaminuza, ni Dr Niyonzima Eliezer wasimbuye Padiri Nyombayire na Benjamin Niyonshuti wongerewe inshingano zari zisanzwe ari iza Mbabazi Justine.

Ibibazo byari muri UTAB byari byazitiye abanyeshuri guhabwa Impamyabumenyi (graduation), ariko ubu bemerewe na HEC ndetse bazazihabwa ku wa 12 Ukuboza 2019, ubuyobozi bushya bugomba gukora ibishoboka byose kugirango uyu muhango ugende neza.

@igicumbinews.co.rw