Menya ibintu 10 byatuma uwo mukundana arushaho kugukunda

Mu buzima bwa muntu harimo urunyurane rw’ibyo agenda acamo n’ibyo azacamo kugeza atabarutse ,ariko igitangaje nuko uzumva amajwi y’abantu bagenda bakubwira amateka n’imiterere ye ,gusa akenshi bazakubwira ibibi bye kurusha uko bakubwira ibyiza bye .

Niyo mpamvu ugomba kujya wirinda gufatira umuntu umwanzuro cyangwa ngo uhite wumva ko ibyo uri kumva cyangwa kubwirwa aribyo, cyane cyane umuntu mukundana kuko burya iyo ukunda umuntu umutima wawe umutekereza ho kenshi bigatuma igihe ya mabwire bamukubwiraho iyo uyaha agaciro byatuma umutakariza icyizere,  nawe yabona ko utakimwizera nkuko wamwizeraga akagenda acika intege zo kugukunda Kandi burya ngo ntakiza nko kuba ufite ugukunda nawe umukunda mu kundana byukuri.

Bityo rero,igihe ufite ugukunda cyangwa uwo wifuza ko mwakundana dore ibintu icumi byatuma ukomeza kwigarurira umutima we:

1.Irinde kumwereka ko agiye nta kibazo wagira kuko wahita ubona abandi.

2.Irinde kumva ibyo bamuvuga nibyo bamukubwira ho kuko ntawigeze agera mu mutima we nta nuzi uko amateka ye azarangira kabone nubwo yaba azi amateka ye ya hahise .

3.Irinde kumwereka ko utecyereza ku bukire bwe cyangwa se ku bukene bwe kuko uko yaba abayeho kose ntawifuza kubaho nabi tutibagiwe ko ubuzima bujyenda buhindagurika.

4.Igihe mutaba hamwe gerageza ku mubaza uko yaramutse nuko yiriwe .

5.Igihe muri kumwe niba uri umukobwa jya wirinda gukina n’abandi bahungu cyane birengeje urugero,niba uri umuhungu wirinde gukina cyane na bandi bakobwa kuko uko ujyenda ukina nabo cyane muri kumwe,mu mutima we hagenda hirema mo isooko yo kuba yagutekereza ho ibyo atakagutekerejeho.

5.Gerageza wirinde kumubwira amagambo amukomeretsa cyangwa se amwereka ko ari umunyantegenke.

6.Jya umutungura umukorere akantu kadasanzwe kabone niyo yaba ari akantu koroshye cyangwa koroheje.

7.Irinde kumucokoza cyane mugihe cya masaha azwi y’akazi .

8.Irinde guhangana nawe igihe hari byo mutari kumvikanaho ucishe make ubinyuze mu buryo bwo kujya inama.

9.Igihe yakoze ikosa wihita ubimwangira kuburyo wanga kumuvugisha ahubwo igihe muganiriye bimuganirizeho unamwereke ko yikosoye ntakibazo wagira.

10.Igihe wamukoreye ikosa bikamurakaza ,uwo waba uriwe wese wikwihagararaho ngo ufungiremo ,tera intambwe umugane cyangwa se umuhamagare kuri terefone umusabe imbabazi ubikuye kumutima Kandi wirinde gukoresha amagambo ashidikanya cyangwa se yerekana ko kuba uri gusaba imbabazi ari ukumwikiza .

Ibi n’ubikurikiza uzarambana nuwo ukunda.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw