Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 49

Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 48,aho mukuru wa Mutesi washatse muri Rwenda yahigiye ko ubukwe bwa Mutesi na Muvumba butazaba.

Ubu byaba bihagaze gute?

Tugiye kubageza ho igice cya 49.

Uyu mukuru wa Mutesi akomeje gushaka ko Mutesi adashyingirwa Muvumba ,Niko gusura iwabo Mutesi adahari kugirango abumvishe neza ko badakwiye kwemera ko Muvumba ababera umukwe,ababyeyi be banga kumwumvira ,ataha yabarakariye aragenda atuma umuntu ngo nawe ajye kubibumvisha .

Nyamara n’ubwo ari kurwana no kwica ubukwe,Mutesi na Muvumba barimo gutegura uburyo bagiye gukoresha impapuro z’ubutumire ngo batangire batumire abantu.

Mutesi agiye kumva yumva telefone iri gusona arebye asanga ni wa mukuru we,aramwitaba aramubaza ati: “Ese Mute?,ko hari abahungu baturuka mu miryango nk’iyacu,urajya gushaka uriya muhungu wasura ntubone naho wicara kubera iki?”.

Mutesi aramusubiza ati: “nohasi baraharyama !Kandi byararangiye ntacyo wabihinduraho”.Ahita akupa telefone.

Mukuru we yumva biramuyobeye,ako kanya Mutesi ahita akoresha impapuro z’ubutumire atangira gutumira abantu,atumye umuntu ngo ashyire uwo mukuru we ubutumire arabuca , Mutesi arabimenya ariko arituriza,babandi bose bashakaga gutanya Mutesi na Muvumba batangira kugenda bavuga ko Muvumba atazabona amafaranga yo gukwa no gukoresha ubukwe ngo niyo babana ntabukwe bwaba.

Ese ubu bukwe buzaba?

Ese koko Muvumba agiye gusekwa n’aba bantu kubera ko azabura ayo gukoresha ubukwe ndetse na y’inkwano?.

Ni aho ubutaha mugice cya 50.

Nakwibutsa ko utagomba gucikwa n’icyo gice kuko aricyo cyizagaragaza iherezo ry’uru Rukundo.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice 48

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 47

 

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 46

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News