Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37,aho Nkorongo yafunzwe azira ruswa.

Ese kwa Mutesi baba baramenye ko Rubasha ariwe wahaye Nkorongo amafaranga ya ruswa bikamuviramo gufungwa akaba atanajya kumusura?

Tugiye kubagezaho Igice cya 38.

Nkorongo amaze iminsi muri gereza ku buryo amaze kwiyacyira dore ko yakatiwe imyaka 2,Mutesi na Mama we bagiye kumusura mu gihe bageze yo, bahagaze iruhande rwaho afungiye bumva arimo kuganiriza abo bafunganye. Ati”Mwa bavandimwe mwe,burya Koko ntawukwiriye kwiringira umuntu ngo ni nshuti ye,umugabo Rubasha yampaye amafaranga ngo nyatange mo ruswa bituma bamfunga ariko kugeza ubu ntiyariyanaza kunsura “.

Mutesi na mama we barabyumva byose Mama wa Mutesi yibutse ukuntu barwanaga ishyaka ngo Mutesi abane na Rufonsi umuhungu wa Rubasha araturika ararira,Mutesi aramuhoza ahita amutegera Moto arataha aba ariwe utegereza ko abashinzwe umutekano bamuha uruhushya rwo kubonana na Papa we.

Mutesi agarutse mu rugo arongera aganiriza Mama we anamubwira ko ubu uwo bakundana ari Muvumba ,Mama we amusaba ko batazakora ubukwe nkorongo agifunze.Arananamubwira ati”Mwana wa!,waramaze kwanga kwa Rubasha, wagira ngo waruzi ko umutima wa Rubasha utagira ubumuntu ,gusa ndabibonye ntakwiringira umuntu pe!”.

Mutesi yumvise Mama we amusabye ko ubukwe bwazaba aruko papa we afunguwe ahita yibaza. Ati”Ese ko njye na Muvumba twaryamanye none yaba yaranteye inda nabigenza nte?, nzajya kwipimisha ndebe gusa nah’Imana” .

Mutesi ko afite amakenga ko yaba atwite nasanga atwite azakora iki?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 39.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 36

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34

Inkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News