Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 36,aho Rubasha yagerageje gutanga ruswa ngo Mutesi azatsindwe umucamanza akayanga ahitamo gutuma Nkorongo we ayatanga muri mvirope.

Nyuma yiyi Ruswa byagenze gute?

Tugiye kubagezaho Igice cya 37.

Nkorongo agisohoka mu cyumba cy’umucamanza yasohokanye ubwoba bwinshi umucamanza asigara areba ikiri muri iyo amvorope asanga ni amafaranga ahita ahamagara ushinzwe umutekano ngo amufate bahita bamushyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.

Mutesi yumvise ibyabaye kuri papa we ajya kubaza umucamanza uko byagenze amubwira ko yazize gutanga ruswa.

Mutesi akomereza aho Papa we yari ari muri kasho aramwihanganisha,ageze mu rugo yibaza ibiri kumubaho bitewe no kuba Muvumba amukunda abiganiriza inshuti ze zimubwira ko atakagombye gukomeza gukundana na we  kuko biri gutuma umuryango we ujya mu kaga .

Mutesi biramuyobera ,afata umwanya abitekerezaho asanga Muvumba ntakosa afite ahubwo se asa nkuwizize ahita yikuramo ibyo izo nshuti ze zamubwiraga .

Ajya kwicarana na Mama we baraganira babura icyo bakora ngo Nkorongo afungurwe barabyacyira, babibwiye Rubasha yanga no kujya kumusura.Ati:”Reka reka ,ubwose yatangaga ruswa y’iki?.Yigira nkaho atariwe watanze amafaranga yabiteye”.

Mutesi ahamagara Muvumba bahita bapanga ko ubukwe bazabukora mu mwaka ukurikiyeho.

Ese ubu bukwe buzaba kandi aribwo nyirabayazana yo gufungwa kwa Papa Mutesi ?

Harakurikiraho iki ,Rubasha namenya ko umuhungu we Rubasha yatewe utwatsi n’amafaranga ye yatakajemo?

Ni aho ubutaha mugice cya 38.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 36

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34

Inkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News