Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 27

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 26,aho Mutesi umuryango we wa mujujubije agafata icyemezo cyo kuba aziyahura ,ubu tugiye kubagezaho igice cya 27.

Mukuru wa Mutesi akimara kumubwira ko atamwemerera kuhaba,Mutesi yaragiye ahita afunga telefone k’uburyo ababyeyi be ndetse na Muvumba batari bazi iyo aba,ubwoba burabica niko gutangira kugenda babaza buri wese bari bazi ko aziranye nawe ko haruwaba azi aho aba , bakababwira ko batahazi ,bageze hafi yo kwa mukuru wa Mutesi bahura n’umuntu ababwira ko yigeze kubona Mutesi agenda afite agahinda kenshi arko atazi iyo ari.Yongeraho ati:”Gusa niba mwaramubuze uburyo nabonaga ababaye ,nabonaga ashobora no kwiyahura”.

Babyumvise bifata ku munwa bavuga bati:”Ubu yariyahuye pe! ariko nitwe twabiteye”.Basubira inyuma bageze mu rugo buri sagonda bakajya bitana bamwana umwe ashinza undi ko ariwe wabiteye undi ati:”Sinjye ni wowe”.ubwo Muvumba nawe aho yarari ntiyaratuje buri sagonda Niko yahamagaraga telefoni ya Mutesi agasanga ntiriho imitima ikamubana myinshi Niko gufata umwanzuro wo kujya kumureba mu rugo doreko ataraziko yagiye .

Afata Moto agezeyo asuhuza ntabwoba afite ,bacyumva ko ari Muvumba bagirango aje kubaha amakuru Wenda ko ariwe wamujyanye ,baramwikiriza bamuha intebe bahita bamubaza amakuru ya Mutesi ,Muvumba arababwira ati:”Ahubwo nanjye narinje ngo ndebe ko namubona kuko mpamagara nimero ye nticemo”.

Bumvise nta makuru abahaye Nkorongo ati:”Umva Sha !ibi byose ni wowe wabiteye wirirwa umushuka akagera aho yanga Rufonsi bari barananditswe,ndavuze ngo ugomba kutubwira ahari bitabaye ibyo kanze nkwereke”.Nkorongo yikoza mu nzu asohokana agakoni Kari kamaze imyaka icumi,Muvumba akimubona ahita ahaguruka yiruka atanasezeye Nkorongo aramwirukankana ariko ntiyabasha kumufata,Asigara yitotomba.

Ese Mutesi ko akomeje kubura yaba yariyahuye Koko ?

Ni ahubutaha mu gice cya 28

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw