Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 26

Basomyi ba igicuminews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 25,aho Mutesi yamenyesheje ababyeyi be ko yifuza gatanya hagati ye na Rufonsi bakamutera utwatsi,ubu tugiye kubagezaho igice cya 26.

Harabura amezi atatu ngo ubukwe bwa Mutesi na Rufonsi bube,nyamara Rufonsi bitewe n’amarorerwa yagiye akora arareba akabura uko yahura na Mutesi ngo bapange uko ubukwe buzagenda ,Rufonsi Niko kwigirinama yo guhamagara ababyeyi ba Mutesi ababwira ko yabuze uko avugana na Mutesi kubera ko ari gukoresha nimero nshya akaba yabuze nimero ye arabasaba ati:”muze kumumbwirira ampamagare”.Ababyeyi babibwiye Mutesi arabasubiza ati:”Rwose sinkikeneye kubana nawe!ahubwo reka mpite njya ku murenge kwaka gatanya ,ubu ndagiye”.Baramugarura arabangira basigara bivugisha .

Mutesi akihava Nkorongo ahita ahamagara Rufonsi aramubwira ati:”Nyamuneka ntituzi ibyanyu ariko Dore Mutesi ngo agiye kwaka gatanya twamugaruye yabyanze”.Rufonsi ahita ahamagara Mutesi kugirango yumve ko koko aribyo. Mutesi aramubwira ati:”Rwose sukukwanga ariko ubu namaze kuvugana n’ubuyobozi ahubwo uri bwumve baguhamagaye”.Rufonsi aringinga Mutesi aranga ahita anakupa telefone,ushinzwe irangamimerere ku Murenge ahita ahamagara Rufonsi amubaza icyo atekereza kubijyanye nuko Mutesi agirango batandukane batanabanye,Rufonsi amubwira ko ahubwo bimutunguye kuko ntanibyo yarazi ahubwo yari kujya kumureba bagapanga ubukwe neza,uwo muyobozi amubwira ko asabwa kuba abitekerezaho bakazahurira ku murenge mu cyumweru gikurikira bagafata umwanzuro.

Mutesi ageze mu rugo Nkorongo  aramutonganya ati:”Niba uvuye kwaka gatanya mviraha urebe iyo ujya kuba,ngo harya urashaka za Muvumba ,mviraha!”.Mutesi ajya kwa mukuru we arabimutekerereza ,Nkorongo ahita ahamagara uwo mukuru we aramubwira ati:”Ninumva ngo Mutesi araho mwese murambona”.

Mukuru wa Mutesi abwira Mutesi ko atari bumwemerere kuhaba ,Mutesi agenda nagahinda kenshi aho yagezaho agafata umwanzuro wo kwiyahura .

Mutesi ko afashe umwanzuro wo kwiyahura biragenda bite?

Ni aho ubutaha mugice cya 27.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw