Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 16

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 15,aho Muvumba yabonye akazi bahita banamugira umuyobozi muri icyo kigo ,Rufonsi aza gusabamo akazi ataziko Muvumba ariwe muyobozi wacyo,ubu tugiye kubagezaho igice cya 16.

Hashize iminsi Rufonsi ategerejanyamatsiko y’igisubizo azahabwa,agiye kubona abona ibaruwa imubwira ko akazi yagahawe ariko atungurwa no kubona uwasinye nk’umuyobozi wicyo kigo ari Muvumba ,yibaza niba ari Muvumba azi biramuyobera ariko yishyiramo ko atariwe kuko yumvaga nta buryo Muvumba yaba yarabonye akazi aho yewe akaba nu muyobozi waho,atangira akazi hashize amazi abiri aba abonye amafaranga ahagije ahita abwira Mutesi bapanga ubukwe, arasaba ,arakwa,aranasezerana,nyuma y’icyumweru asiga umugore ajya ku kazi ,bigeze mu minsi ya nyuma y’icyumweru ariyo bita week end ajya gusura za nshuti ze za basore azibwira ko yatsinze igitego Mutesi yamwegukanye.

Izo nshuti ze zimubaza uko Muvumba byarangiye naho aba,ababwira ko atahazi ariko ko aho yaba ari hose ubu yaba ari mayibobo kuko bamwibye Kandi ntakindi gishoro yabona gusa anababwira ko umuyobozi umukoresha nawe yitwa Muvumba ariko atari uwo Muvumba ,baramubaza bati:”ese niba ubyumva gusa none yaba ariwe wazabigenzute ?.”Rufonsi arabasubiza ati:”umva ,rwose uriya mutindi ntiyabona ikimugeza hariya pe!ntiyaba we”.

Ubwo barekeraho binywera inzoga ,Muvumba aho yabaga mubihugu byo hanze aza gushakisha nimero ya Mutesi aramuhamagara amubwira ko akimukunda ,Mutesi aramusubiza ati:”Umva ,rwose byari ibyubwana ubu sinagukunda”.

Muvumba arituriza ,rufonsi aza kuganira n’abakozi bakorana bagera aho baganira ku byurukundo ababwira uko byamugendekeye  arababwira ati:”umva ,umukobwa nakundaga yakundanaga n’umuhungu ariko kuko uwo muhungu yaruwo mu bakene nkora uko nshoboye kose ndamumutesha none ubu yabaye umugore wanjye naho igihungu cyo ubu cyataye umutwe nubwo ntazi iyo kiba ariko uko byagenda kose ubu ni mayibobo”.Abahungu bamwe bakoranaga baramusubiza bati:”shahu wagiye wituriza ko isi ari gatebe gatoki”.Rufonsi arikubita aravuga ati :”ibyo ni byanyu ,gatebe gatoki se ibiki reka?”.

Rufonsi akazi yakabonye ,ese umunsi azakubita amaso umukoresha agasanga ari Muvumba azi azabyitwaramo ate? Ni aho ubutaha mugice cya 17.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul /igicumbinews.co.rw