Imyanzuro itanu yavuye mu nama yahuje u Rwanda na Uganda muri Angola

I Luanda muri Angola, kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 habereye Inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abitabiriye iyo nama igamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, batumiwe na Perezida wa Angola, João Lourenço.
Mu bandi bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.

Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bo bahuza b’impande zombi, u Rwanda na Uganda.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama baganiriye ku byerekeranye no kunoza umubano w’ibihugu byabo mu bya politiki, ubukungu, dipolomasi n’umuco.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bashimye ingufu ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyira mu kubanisha neza u Rwanda na Uganda no guharanira amahoro n’umutekano mu karere biherereyemo.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza ibiganiro bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda biyemeje gukomeza inzira iganisha ku mahoro, umutekano n’umubano mwiza nk’ibihugu bituranye kandi bigaharanira kwizerana.

Inama y’i Luanda muri Angola yahuje abakuru b’ibihugu bine yabaye mu mwuka wa kivandimwe n’ubwumvikane, abari bayirimo biyemeza ibi bikurikira:
a) Buri gihugu cyiyemeje kurekura imfungwa z’ikindi gihugu nk’uko zigaragara ku rutonde buri gihugu cyahaye ikindi.

b) Impande zombi zasabwe guhagarika ibikorwa bishobora gufatwa nk’ibishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano wa kimwe muri ibyo bihugu.

c) Ibihugu byombi byasabwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba buri gihugu.

d) Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda yasabwe gukomeza imirimo yayo yo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono.

e) Abari muri iyo nama y’i Luanda muri Angola biyemeje ko inama itaha izabahuza izabera ku mupaka wa Gatuna (abandi bita Katuna) uhuza u Rwanda na Uganda, iyo nama ikazaba ku itariki ya 21 Gashyantare 2020.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama bashimiye Perezida wa Angola João Lourenço kubera urugwiro yabakiranye, ndetse n’ubwitange agaragaza muri ibyo biganiro bigamije kubanisha neza ibihugu bituranyi by’u Rwanda na Uganda.

@igicumbinews.co.rw