Impinduka mu miyoborere y’umujyi wa Kigali abameya b’uturere ntibazongera kubaho

Uturere tugize Umujyi wa Kigali twahawe abayobozi bashya hakurikijwe amavugurura aheruka kwemezwa, arimo ko utwo turere twambuwe ubuzima gatozi n’inama njyanama, hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Mu mavugurura mashya, Rugaza Julian yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Umwali Pauline agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo asimbuye Rwamurangwa Stephen; Ngabonziza Emmy agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge asimbuye Kayisime Nzaramba naho Umutesi Solange agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro.

Itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali ryateganyaga ko abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali; abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali n’abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere bateganywa n’iri Tegeko bajyaho mu gihe kitarenze amezi atandatu, uheye ku wa 31 Nyakanga 2019 ubwo ryatangazwga mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Izi mpinduka zahereye ku rwego rw’Umujyi zishyirwa mu bikorwa, habanza kugabanywa umubare w’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bava kuri 33 baba 11 barimo batanu bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na batandatu batorwa mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Abagize komite y’Umujyi wa Kigali nabo barahindutse, ubu igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage. Baheruka gutorerwa igihe cy’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

Mbere yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu.

Imiterere y’impinduka zageze no ku rwego rw’Uturere

Mu mpinduka nshya, Akarere ko mu Mujyi wa Kigali kayobowe n’Urwego Nshingwabikorwa hamwe n’Urwego rw’imirimo rusange, zunganirwa na Komite y’Umutekano.

Akarere ko mu mujyi wa Kigali nta buzima gatozi kagifite, ibyemezo byose biyobora Umujyi bizajya bifatirwa ku rwego rw’Umujyi, aho gufatwa n’inzego zitandukanye ziri ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali icyarimwe nk’uko byakorwaga.

Ku Karere nta Nama Njyanama, nta na Komite Nyobozi, ahubwo hari Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere rugizwe n’abantu babiri barimo nibura umugore umwe. Ni ukuvuga Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije.

Abagize Urwego Nshingwabikorwa bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe, bamare ku buyobozi igihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe ubundi batorwaga mu bajyanama b’Akarere.

Abayobozi bashya bashyizweho

– Madamu Rugaza Julian : Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi.

– Bwana Asaba Katabarwa Emmanuel : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi.

– Bwana Niyongabo Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange.

– Muhirwa Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi.

– Bwana Rubangutsangabo Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi.

Mu Karere ka Gasabo:

-Madamu Umwali Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere

– Bwana Mudaheranwa Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije

Mu Karere ka Kicukiro:

– Madamu Umutesi Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere

– Bwana Rukebanuka Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije.

Mu Karere ka Nyarugenge:

– Bwana Ngabonziza Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere.

– Madamu Nshutiraguma Esperance :Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije

@igicumbinews.co.rw