Ifoto y’Urwibutso: Icyamamare muri Cinema cyapfuye cyiyahuye

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Steve Bing wamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye yiyahuye.

Iby’uko uyu mugabo wari ufite imyaka 55 yiyahuye byemejwe n’Ubuyobozi bwa Los Angeles bushinzwe gukurikirana abantu basanzwe bapfuye hagakorwa isuzumwa ku cyateye urupfu rwe.

Bwavuze ko yari yari afite ihungabana ryinshi’ ari naryo ryatumye ahitamo kwiyambura ubuzima.

Uyu mugabo wari usanzwe afitanye umwana w’umuhungu n’umukinnyi wa Filime Elizabeth Hurley, yasanzwe yapfuye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Muri Hollywood Bing yari azwi cyane kubera filime yagize uruhare mu iyandikwa ryayo mu 2003 ya Kangaroo Jack, kuba yarateye inkunga mu buryo bw’amafaranga filime ya The Polar Express yagiye hanze mu 2004 n’ibindi bikorwa byinshi byatumye aba umwe mu nkingi za mwamba muri Hollywood.

Steve Bing ni we wakoze ‘Shine a Light’, yayobowe na Martin Scorsese ivuga ku itsinda rya Rolling Stones ryamamaye cyane mu Bwongereza.

Hurley babyaranye yanditse kuri Instagram agaragaza ko atewe agahinda n’urupfu rwa Steve Bing.

Yagize ati “Mbabajwe birenze n’uko uwahoze ari umukunzi wanjye Steve Bing atakiri kumwe natwe. Ni iherezo riteye ubwoba.”

Ku myaka 18 Steve Bing yarazwe umutungo wa Miliyoni $600 na sekuru Leo Bing.

Azajya yibukirwa ku kuntu yashyigiye bikomeye Bill Clinton wigeze kuba Perezida wa Amerika, agatanga nibura miliyoni $10 mu muryango we ndetse akanishyura urugendo yigeze kugirira muri Koreya ya Ruguru mu 2009 agiye mu biganiro byo gufunguza abanyamakuru babiri b’Abanyamerika bari bahafungiwe.

Stephen Leo Bing [Steve Bing] yavutse ku wa 31 Werurwe 1965. Yakundanye n’abagore babiri; Elizabeth Hurley na Lisa Bonder. Asize abana babiri Damian Hurley na Kira Bonder.

@igicumbinews.co.rw