Iburasirazuba: Imirenge yari yarashyizwe mu kato kubera indwara y’uburenge yagakuwemo

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri), yatangaje ko yakuye mu kato imirenge icyenda yo mu turere dutatu two mu Ntara y’Iburasirazuba yari yaragashyizwemo kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka.

Tariki 24 Kamena 2020 Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yari yatangaje ko imirenge icyenda yo mu Ntara y’Iburasirazuba ishyizwe mu kato nyuma yaho mu Kagari ka Kahi gaherereye mu Murenge wa Gahini n’aka Kanyinya gaherereye mu Murenge wa Ndego tugaragariyemo indwara byakekwaga ko ari uburenge.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020 iyi Minisiteri yasohoye itangazo rikura mu kato iyi mirenge yose nyuma yuko ingamba zafashwe zubahirijwe neza.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter y’iyi Minisiteri rivuga ko hakuweho “icyemezo cyari cyafashwe mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo ku wa 24 Kamena 2020 cyo guhagarika ingendo z’amatungo (Inka, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (kororwa, kugurishwa cyangwa kubagwa).”

Ubuyobozi be’inzego z’ibanze n’aborozi basabwe gukomeza gukurikirana, gushishikariza aborozi n’umuntu uwariwe wese no gutanga amakuru igihe icyo aricyo cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by’indwara y’uburenge n’indi ndwara idasanzwe yagaragaye mu matungo.

Minagri kandi yibukije abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko nta gushorera amatungo kwemewe, ingendo z’amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga kandi izo ngendo zigakorwa ku manywa byatangiwe uruhushya n’urwego rubifitiye ububasha.

Imirenge yakuwe mu kato ni Gahini, Ndego, Mwiri na Murindi yo mu Karere ka Kayonza, Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo na Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.

@igicumbinews.co.rw