Hashyizweho uburyo bwo gutanga ubufasha bwo gushyingura Jay Polly




Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly, witabye Imana mu urukerera rwo kuri uyu wa Kane Tariki 02 Nzeli 2021, yafunguririwe Konti ku urubuga rufasha abantu kubakusanyiriza inkunga rwa gofundme.com, kugirango haboneke amafaranga yo kumushyingura mu cyubahiro no kwishyurira amafaranga y’ishuri abakobwa be babiri yasize.

Iyi konti yafunguwe na mukuru we, Uwera Jean Maurice, mu magambo yanditseho ayifungura, yavuze ko urupfu rwa Jay Polly rutababaje umuryango we gusa ahubwo rwababaje n’abakunzi ba Muzika nyarwanda, akavuga ko kugirango Jay Polly ashyingurwe mu cyubahiro hakenewe ubufasha bw’abagiraneza bo mu bice bitandukanye by’isi.



Jean Maurice yavuze ko hakenewe ibihunbi birindwi by’amadorali y’Amerika (7,000$), kugirango Jay Polly azashyingurwe mu cyubahiro, kuri iki cyumweru Tariki 05 Nzeli 2021, amafaranga azasigara akazishyurira ishuri abana be babiri b’abakobwa asize, ubwo twandikaga iyi nkuru abatanga ubufasha bari bamaze gutanga 7,90$.

Kanda hasi nawe utange ubufasha:

https://www.gofundme.com/f/lets-send-off-jay-polly-in-decent-way?utm_campaign=p_cf+share-flow-1&utm_medium=chat&utm_source=whatsapp

Ushobora gutanga ubufasha kandi wohereje amafaranga kuri iyi nimero: +250783018132, iri muri Mobile Money  yanditse kuri UWERA Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly, (Abicishije ku mbuga nkoranyambaga yemeye kuyisangiza abantu).

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ejo hashize rwavuze ko Jay Polly, yitabye Imana kuri uyu kane mu rukerera ahagana sakumi n’igice za mugitondo (04:30)”.

RCS yavuze ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge, mu murenge wa Mageragere, Aho yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Aho yahise yitabwaho n’abaganga , bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yaje kujyanywa mu bitaro bya Muhima Aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana.

Amakuru y’ibanze RCS ivuga ko ifite, avuga ko Jay Polly na bagenzi be babiri aribo Harerimana Girbert na Iyamuremye Jean Clement, “Basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa n’abagororwa biyogoshesha, bayivanga n’amazi n’isukari byavanzwe na bo ubwabo”.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: