Gicumbi:Umusore aracyekwaho kwica mukase

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wari amubereye mukase, bikaba byabereye mu mudugudu wa Rwingwe akagari ka Kiziba ,umurenge wa Nyamiyaga mu akarere ka Gicumbi.

Ruribikiye wabanaga na mukase wenyine  mu nzu witwa Nyiraromba stasie yatawe muri yombi na police akekwaho kwica uyu Nyiraromba witabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango witwa Ndahayo Evaliste yabwiye igicumbinews.co.rw,ko mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 29 ukwakira 2019 aribwo amakuru avuga ko uyu Nyiraromba yitabye Imana bayamenye, avuga ko saa yine z’ijoro bagiye kumva bumva Ruribikiye ari kubahamagara ababwira ko umukecuru we apfuye.

Ati:”twamubajije aho aguye n’uburyo apfuyemo atubwira ko agiye akamukoraho aho aryamye ku buriri yumva yapfuye”.

Ndahayo akomeza avuga ko nk’abaturanyi bahise bazamuka bagezeyo basanga uyu mukecuru atapfiriye ku buriri ahubwo yapfiriye mu cyumba babikagamo amasahani n’amasafuriya. Ati:” twasanze nta gikomere yari afite cyereka uturaso ducye yavuye mu mazuru ,twahise duhamagara ubuyobozi buraza twabaza Ruribikiye uburyo yageze muri icyo cyumba Kandi yavuzeko yapfiriye ku buriri akavugako atazi uburyo yahageze.”

Dufatanye pulcherie umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kiziba yabwiye igicumbinews ko byamutunguye. yagize ati:”Ruribikiye niwe urimo gucyekwho kwica uwo mukecuru, kubyumva n’ibintu bidutunguye kuko nta mahane bakundaga kugirana ku buryo byatuma umuntu acyeka ko uyu Ruribikiye yakwica uyu mukecuru ,cyeretse rimwe Ruribikiye yamwirukanaga amuha n’imyenda ye ngo nagende .Ati: gusa icyo gihe twagiyeyo tuganiriza Ruribikiye atwemerera ko umukecuru asubira mu rugo anatwemerera ko akibazo yajya agirana nawe azajya atubwira tukamufasha kugicyemura.

Akomeza avuga ko kuri ubu Ruribikiye ari mu nzego za police kugira ngo akorweho iperereza nubwo hataramenyekana icyishe uwo mukecuru.

Nyiraromba yashyinguwe kuri uyu wa gatatu ,yari umupfakazi akaba asize abana batatu .

Inzu nyakwigendera yari atuyemo

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw