Gicumbi: umuryango w’abantu batanu bibera mu kagonyi barasaba ubufasha

Nyuma yo kurambirwa gusiragizwa n’ubuyobozi mu nzu z’ubukode, Mukandayishimiye  Jackeline wo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi yahisemo kwigondagondera nyakatsi.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Giti buvuga ko nta na gahunda bufite yo kubakira uyu muturage.

Umugore witwa Mukandayishimiye  Jackeline, wo mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Gatobotobo umurenge wa Giti mu karere ka Gicumbi yahisemo kwigondera nyakatsi nyuma yaho ubuyobozi bwangiye kumwubakira.

Ni umogore wo mu kigero cy’imyaka nka 33, umunyamakuru wa Radio Ishingiro yamusanze yicaranye n’abana be bane imbere y’akazu k’ibyatsi gapima nka metero 1.1 kuri metero 2.

Ubwo umunyamakuru wa Radio Ishingiro yamusuraga  yasanze Imbere y’ako kazu babamo bahishije inkono y’ibijumba byonyine.

Iyo ugitera intambwe imwe ukinjira mu nzu, usanga ako kazu kose usa n’ukuzuye wenyine. Hasi aho baryama hari ibishwangara, n’ubwo nta kindi kintu cy’isaso kigaragara Mukandayishimiye avuga ko iyo bwije aramburaho umusambi bakaryama.

Mukandayishimiye avuga ko gufata icyemezo cyo kwiyubakira nyakatsi ari uko inzu yakodesherejwe n’umurenge yose, umurenge utinda kwishyura ba nyirayo bakayimusohoramo.

N’ubwo Mukandayishimiye akodesherezwa n’umurenge, Kalisa Claudie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti, avuga ko umurenge nta gahunda ufite yo kumwubakira.

Ahubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti avuga ko bashyize imbere gukemura ibibazo byo mu muryango wa mukandayishimiye.

Uyu muturage aba mu kiciro cy’ubudehe cya mbere. Mubyo yemererwa na leta mukandayishimiye asanzwe afashwa kubona ni ubwisungane mu kwivuza n’ifu ya shisha kibondo gusa.

Gusa, urebye imibereho ye n’aho abana n’abana be bane, iyi nkunga ya Leta bisa n’aho ntacyo yamara mu mibereho myiza y’uyu muryango mu gihe waba ugituye mu karuri ka nyakatsi.

umwana arimo gucanira inkono

 

 

Inzu batuyemo imeze nk’akagonyi

Source:Radio ishingiro