Gicumbi: Umuhwituzi akurikiranyweho kujya mu isoko agahamagarira abo yapfakaje muri Jenoside kumugana akabaha 5000 Frw bikabateza ihungabana

Agasoko ko muri Mutete(Photo:Internet)

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 22 Mata 2021, humvikanye amakuru avuga ko Nzahumunyurwa Clement w’imyaka 52, utuye mu kagari ka Musenyi, umudugudu wa Kimisugi, mu murenge wa Mutete, akarere ka Gicumbi, usanzwe ari umuhwituzi ngo yahwituriye mu gasoko karemera muri Centre ya Kamasasa avuga  avuga ngo abagore yapfakaje muri Jenoside yakorewe abatutsi abasange imbere y’inzu ya Mvuyekure Onesphore bitwaje amafaranga ibihumbi bitanu(5,000Frw).

Mbarushimana Prudence, Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, yabwiye Igicumbi News ko ibyo uwo mugabo amaze kubitangaza yahise ashyirikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugirango akurikiranywe, kandi ko hari n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bahise bahungabana kuri ubu bakaba barimo kwitabwaho. Ati: “Nibyo yabikoze kuwa kane tumushyikiriza inzego z’ubutabera kugirango zikore akazi kazo, abahungabanye kubera ayo magambo uyu muhwituzi yatangaje bari guhumurizwa n’abanyabuzima, gusa uyu Nzahumunyurwa yari avuye gukora igihano kingana n’imyaka 10 kubera yakoze Jenoside”.

Mbarushimana Kandi yakomeje agira inama abantu bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Agira Ati: Aho igihugu cyacu kigeze nta muntu wagakwiye kuba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero icyo twabwira abantu nuko igihe cyane cyane muri iyi minsi yo kwibuka twajya dukora ibikorwa byiza dufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuburyo bugaragara, kuko ubumwe n’ubwiyunge hari aho bwavuye n’aho bugeze”.

Ibi byabaye Nyuma y’iminsi mike yari irangiye nubundi mu murenge wa Mutete, mu kagari ka Gaseke, Twagirayezu Albert w’imyaka 90 warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, aranduriwe imyaka irimo ibishyimbo bikiri bito mugihe uwakoze ayo mahano agishakishwa.

Kanda hano hasi ukurikire uko byagenze:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News