Gicumbi: Umugabo yapfuye urupfu rw’amayobera

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu rukerera ahagana saa Munani, kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Werurwe 2023, nibwo bikekwa ko Umugabo witwa Ndumugabo François, w’imyaka 24 wari ucumbitse mu Mudugudu wa Kibare, mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yapfuye  yiyahuye anyweye umuti wica udukoko gusa ababyeyi be bagasaba ko hakorwa iperereza ku cyamwishe.

Kanda hasi ukurikire uko umubyeyi wa Nyakwigendera abisobanura:

Umubyeyi wa Nyakwigendera mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News yavuze ko nka nyina umubyara atiyumvisha uburyo umwana we yapfuyemo kuko no kubyakira byamunaniye bitewe ni byavuzwe nyuma y’urwo rupfu.

Ati: “Mfite ikibazo cy’uko umwana wanjye yapfuye ntazi ukuntu apfuye. Kuwa Kabiri saa tatu narindi kuvugana nawe bigeze saa munani z’ijoro numva umugore w’indaya babana arampamagaye arambwira ngo nimuhe indangamuntu y’umwana wanjye ngo arapfuye. Gusa narababajije ngo ko nahoze mvugana nawe apfuye ate?. Nuko ngeze aho ndarira ndangije kurira mbwira  umukobwa wanjye nti ngaho byuka muhereza indangamuntu arayibashyira.”




Uyu mubyeyi yakomeje abwira Igicumbi News ko yahise abwirwa ko umwana we ajyanwe ku bitaro bya Byumba ari naho yaje kugwa. Ati: “Nahamagaye umukobwa wanjye uri Ku ruyaga nti sanga musaza wawe kwa muganga I Kibare ngo bamugejeje kwa muganga nuko umukobwa araza ageze mw’irerero barongera barampamagara ngo ambulance imugejeje I Byumba. Ndamubwira nti nakomeze. Ajya I Byumba ajya kureba musaza we agezeyo arambwira ngo asanze apfuye kandi ari wenyine”.

Uyu mubyeyi ndetse n’umuryango w’uyu mugabo babwiye Igicumbi News ko bashenguwe nuko umwana wabo yapfuye ari wenyine nyamara yari kumwe nuwo bise indaya ye kuko ari nawe watabaje muri icyo gicuku. 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumurenyi Theoneste, yavuze ko bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye. Ati: “Birakekwa ko yiyahuye ubwo rero ntiharamenyekana icyabimuteye niba koko ari ukwiyahura. Gusa biracyari mu iperereza ariko ntabindi bidasanzwe tumuziho gusa bavuga ko yabanaga n’umugore batasezeranye mu mategeko ariko ibindi byo ni ugutegereza mu gihe hataremezwa icyamwishe.”



Gitifu kandi yavuze ko icyo kuba hari amakimbirane uyu mugabo yari afitanye n’uwo mugore ntabyo yari azi ndetse avuga ko umuryango wa nyakwigendera ugize ikibazo wakwegera ubuyobozi bw’umurenge ugafashwa.

Ati: “Oya nta makuru tubifiteho ntanubwo umuryango we nabonanye nawo mbere yuko ibyo biba, ariko ntabwo baratugeraho batwaka ubufasha gusa baramutse batugezeho twabafasha nkuko dufasha abandi bose”.

Hari amakuru ahwihwiswa n’abaturage bari baturanye na nyakwigendera Igicumbi News idashobora kugenzura avuga ko yahoraga ashaka kwiyahura bakamutesha ngo avuga ko ashaka kwiyambura ubuzima bitewe nuko uwo babanaga binyuranyije n’amategeko yamwanduje Virus itera Sida.

Nyakwigendera ngo yari amaze umwaka umwe atandukanye n’undi mugore babanaga banabyaranye umwana umwe. Kuri ubu uyu muryango uvuga ko wamaze gushyingura umwana wabo ariko bakaba bifuza ko bahabwa ubutabera ndetse ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bukaba bwabafasha kuko uyu mubyeyi asanzwe abayeho mu mibereho mibi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: