Gicumbi: “Ubu sinshobora kurwaza bwaki” Uwahawe inka n’umushinga wa ADEPR RW 0488 Kagamba

Ushinzwe imishinga mu karere ka Gicumbi arimo gushyikiriza umuturage inka(Photo: Igicumbi News)

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 03 kanama 2021, abaturage 16 batishoboye bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, bo mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, bahawe inka n’umushinga wa Compassion International, ukorera kuri ADPER Kagamba muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kugirango bikenure.

Abahawe inka ni abasanzwe bafashwa n’uyu mushinga wa ADEPR RW 0488 Kagamba, usanzwe unarihira abana babo.

Mukamuhinda Esperence, wo mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Nyamiyaga, nawe yahawe inka, akaba anahagarariye abaturage bafashwa n’uyu mushinga muri uyu murenge, n’ibyishimo byinshi yabwiye Igicumbi News ko ubuzima bwe bugiye guhinduka, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba yaratangije gahunda ya Girinka none nawe ikaba imugezeho, ibyo yafataga nk’inzozi.

Akanavuga ko inka ahawe igiye kumufasha kurinda abana be imirire mibi.

Ati: “Birandenze cyane sinabona uko mbivuga, narimfite ubutaka buto nanahinga sineze, iyi nka
igiye kumfasha mu iterambere ngiye Kubona ifumbire njye mpinga neze ntunge abana banjye neza, kandi ngiye kubona amata andinde imirire mibi haba kuri njye no ku baturanyi, Ubu sinshobora kurwaza bwaki”.

Havugimana Flavien, uhagarariye umushinga wa Compassion International mu karere ka Gicumbi no muri Burera, yabwiye Igicumbi News ko igikorwa cyo guha inka abagenerwabikorwa babo, kiba buri mwaka mu gihugu hose, uko inka zibonetse niko baziha abazikeneye kurenza abandi.

Ati: “Iki gikorwa cyakozwe no mu tundi turere dutandukanye kuko ntago wahita ubona ubushobozi bwo guhita woroza buri mubyeyi ufite umwana muri uyu mushinga, ariko nibura mu turere dutandukanye tugenda tureba uduce dutandukanye abantu bakorozwa, ubushize byari byabaye mu murenge wa Rukomo, ubu bibaye muri uyu murenge wa Nyamiyaga, igihe cyashize byagiye biba no mu yindi mirenge kugirango nibura ibice bitandukanye by’aka karere dukoreramo iki gikorwa abantu babashe korozwa”.



Imfurayabo Fabrice umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi n’ikurikiranabikorwa mu karere ka Gicumbi, wari witabiriye umuhango wo guha abaturage inka, yavuze ko ari igikorwa cyiza kuko akarere ka Gicumbi kakigaragara mu turere dufite abana bafite imirire mibi bikazafasha kugabanya imibare yabo.

Ati: “Buriya umuntu uguhaye inka ntacyo aba ataguhaye, babahaye inka zihaka mu minsi mike ziraba zibyaye mubone ifumbire muhinge mweze, akarere kacu gafite abana benshi bagaragara mu mirire mibi, abana bagomba kunywa amata bakamera neza”.

Uyu muyobozi kandi yakomeje yifuriza abaturage ko izi nka zagira aho zibavana zikagira aho zibageza.

Nsengimana Laurien, Umushumba wa ADEPR Kagamba, ikoreramo umushinga wa Compassion international,
yavuze ko izi nka zahawe abakirisitu babo batishoboye bagiye kujya bazikurikirana umunsi ku munsi kugirango bazabashe koroza n’abandi.

Ati: Nubwo tuzibahaye tuzabafasha kuzikurikirana byahafi tumenye ubuzima bwazo, kugirango inka izajya ibyara iyo ibyaye izaziturirwe itorero naryo riyihe undi muturage.”.

Kanda hasi ukurikire uko umuhango wose wo gutanga inka wagenze:

Abaturage bahawe Inka 16, imwe ikaba ihagaze amafaranga y’U Rwanda ibihumbi 643,738 Frw, ubariyemo n’ibikoresho bahawe bijyana na zo birimo pompe, umunyu, ndetse n’ubwishingizi bwazo bw’umwaka umwe bw’ibihumbi 30 Frw, zose hamwe zikaba zihagaze Miliyoni 10, 299, 800 Frw.

Uhagarariye Compassion International muri Gicumbi aha umuturage inka
Pasiteri Laurien arimo guha umuturage inka(Photo:Igicumbi News)
Uhagarariye Compassion ADEPR RW 0488 Kagamba arimo guha umuturage inka
Abaturage bishimiye guhabwa inka(Photo: Igicumbi News)

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News