Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego Rushinzwe Kugenzura imirimo imwe y’inzego zifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 10 Gashyantare 2024, rwatangaje ibiciro bishya bya Mazutu na Lisansi bigomba gukurikizwa mu mezi abiri ari imbere uhereye Tariki 12 Gashyantare 2024 saa sita z’ijoro.

Ibiciro bishya bije bisimbura ibyari byarashyizweho mu kwezi kwa cumi na biri k’umwaka ashize, icyo gihe Lisansi yaguraga 1639 Frw, kuri ubu yagabanutseho amafaranga abiri izajya igurwa 1637 Frw.  Mazutu yagabanutseho amafaranga atatu kuko yagurwaga 1635 Frw, igiciro gishya 1632 Frw.

RURA iravuga ko ibiciro bizongera kuvugururwa mu mezi abiri ari imbere kandi iri rihinduka rishingiye cyane cyane ku biciro bya Peteroli b’iri ku isoko.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: