Gatsibo: Urujijo k’ubujura bwa Miliyoni 37 Frw muri SACCO ya Kabarore

Hakomeje kwibazwa irengero ry’amafaranga arenga Miliyoni 37 yibwe Tariki 26 Gicurasi muri SACCO ya Kabarore, yaba yaratorokanwe na Mukabaramba Françoise ubwo yari asigariyeho umucungamutungo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, rwatangaje ko rwataye muri yombi, Umuhoza Jacqueline mu gihe hagishakishwa Mukabaramba Françoise watorotse.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry. Yagize ati: ” Nyuma y’uko muri SACCO ya Kabarore Tariki ya 26 Gicurasi hibwe amafaranga angana na miliyoni 37 Frw, aya mafaranga bikaba bikekwa ko yibwe na Mukabaramba Françoise, umucunga mutungo wari wasigariyeho umuyobozi wa SACCO, iperereza ryahise ritangira hakaba harafashwe Manager Umuhoza Jaqueline naho Mukabaramba Françoise akaba we agishakishwa.”

RIB igaragaza ko amabwiriza agenga banki muri iyi SACCO atari yakurikijwe kuko urufunguzo rw’umutamenwa rwari rufitwe n’umuntu umwe kandi bakagombye kuba batatu. Uwatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

Ibi bibaye mu gihe Tariki ya 27 Werurwe 2023, RIB yataye muri yombi abantu batandatu, bari abakozi ba SACCO ya Karangazi iherereye mu Mudugudu wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, icyo gihe yavuze ko abafashwe ari Kigeri Emmanuel Byondo, wari umucungamutungo wa SACCO, Rutirimba Faustin wari umubaruramari, Dusabe Mary na Asiimwe Godfrey bari ababitsi, Musoni Karera David wari ushinzwe inguzanyo na Mbarimombazi Jean wari ushinzwe umutekano. Uwitwa Senyange Jean Bernard na we wari ushinzwe umutekano we yaburiwe irengero.

Bakekwagwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga asanga 25,400,000 yari abitse mu mutamenwa w’iyi SACCO.

Ibi byaje bikurikira, mu ntangiriro z’umwaka ushize aho abakozi bane ba Koperative Umurenge SACCO Kazo iherereye mu Karere ka Ngoma bari bari gushakishwa uruhindu nyuma y’aho bimenyekanye ko bibye arenga miliyoni 20 Frw bakaburirwa irengero umwe akaba ari we ufatwa.

Bamwe mu babitsa mu bigo by’Imari iciriritse(SACCO), babwiye Igicumbi News ko Leta igomba gukaza umurego mu gukurikirana umutekano w’amafaranga abikwa muri ibi bigo by’imari kuko ahenshi yibwa atajya agaruzwa.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: