Icyo imibare igaragaza ku bucuruzi bukorwa hagati y’u Burundi n’u Rwanda

Ufatiye mu myaka itatu ishize, Igihugu cy’u Burundi cyohereje ibicuruzwa mu mahanga cyangwa kibitumiza mu bihugu 10 by’Afurika birimo n’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Banki y’Igihugu y’u Burundi.

Mu mwaka wa 2020, u Burundi bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 45 Frw. Ni mu gihe mu mwaka wa 2021 byageze kuri Miliyoni 145 Frw. Mu mwaka wa 2022 bigera kuri Miliyoni 600 Frw. Mu mezi 9 ya mbere y’umwaka wa 2023 byageze kuri Miliyari 3 Frw.

K’uruhande rw’ibyo u Burundi bwaranguye mu Rwanda, Banki nkuru y’iki gihugu ivuga ko muri 2020 ibyavuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyari 1 Frw, ibyo mu mwaka wa 2021 byari Miliyari 2 Frw. Mu mwaka wa 2022 ibyo u Burundi bwakuye mu Rwanda byari bifite agaciro kagera kuri hafi Miliyari 3. Mu mezi icyenda ya mbere ya 2023 byarenze Miliyari 8Frw.

Tariki ya 11 Mutarama 2024 nibwo u Burundi bwafunze umupaka ibuhuza n’u Rwanda, iyo imipaka ifunze ibyo ibi bihugu byoherezanya biragabanuka. Impuguke mu bukungu zivuga ko ibihugu byombi byakagombye kwicara bigacoca ibibazo bihari kugirango byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: