Gicumbi: Icyo Mayor avuga ku abandura Coronavirus bakomeje kwiyongera cyane

Abaturage bari ku murongo batahanye intera bategereje kwinjira mu isoko rya Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Akarere ka Gicumbi, kari mu turere turimo kubonekamo imibare myinshi y’abandura Coronavirus, kuburyo mu minsi 6 itangiza ukwezi kwa Nyakanga, hagaragayemo abanduye bangana na 326, abakirwaye bose muri aka karere ni 898,  muri bo 733 bakaba barwariye mungo zabo.

Amakuru dukesha RBA avuga ko Hari bamwe mu baturage bakomeje gukerensa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi bagakwiye gufatanya mu kwirinda icyi cyorezo.



Inzego z’ubuzima mu karere ka Gicumbi, nazo zivuga ko kuba imyumvire y’abaturage ikiri hasi cyane aribyo birimo gutuma habaho ukwiyongera ku’icyorezo cya Covid-19, nkuko Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Rubaya, Nsengiyumva Charles abitangaza. Ati: “Biraturuka cyane ku myitwarire y’abaturage bacu batarumva neza inyigisho bahabwa z’imyitwarire z’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko kandi hakaba Hari n’abandi baca murihumye inzego z’umutekano bambuka umupaka bajya muri Uganda bakaba bakurayo ubwandu bwa Covid-19”.



Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye RBA ko kuba akarere ka Gicumbi gaturiye umujyi wa Kigali, ndetse kakaba gahana Imbibi n’igihugu cya Uganda, aribyo birimo gutuma hagaragaramo abantu benshi bandura icyi cyorezo, ariko ngo hakaba harimo gushyirwamo imbaraga kugirango ingamba zafashwe zitangire gutanga umusaruro. Yagize ati: “Nk’akarere kegereye umupaka ndetse n’umujyi wa Kigali, byagaragaye ko hari icyorezo kiva hakurya muri Uganda, hari abaturage bacu bamwe na bamwe cyane abitwa abarembetsi bambuka bakazana icyo cyorezo, twahereye ku mirenge yegeranye n’imipaka kuko ari nayo yatangiye ishyirwa muri guma mu murenge, dukora ahantu hashyushye ibyo bita “Hotspots” mu rurimi rw’icyongereza kugirango babigiremo uruhare, ku manywa dushyiramo n’abaturage kugirango babigiremo uruhare kandi n’inzego z’umutekano zibafashe kugukurikirana uko izo hotspots zirimo gukorwa”.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusohora amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus azamara ibyumweru bibiri uhereye tariki 01 Nyakanga, 2021. Muri aya mabwiriza umujyi wa Kigali n’uturere 8 turimo akarere ka Gicumbi, twarishyiriweho amabwiriza yihariye arimo kuba nta nama yemerewe kuhabera, ibigo bya Leta n’ibyabikorera byategetswe gukorera mu rugo, keretse abatanga zisaba kujya ku biro, insengero zarafunzwe na Resitora zisabwa guha ibiryo ababijyana.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: