Gicumbi: Abaturage bari bamaze igihe bakora urugendo rwa Km 5 bajya kwivuza basubijwe

Abaturage batuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Muko, akagari ka Cyigoma, bari bamaze igihe kirekire bakora urugendo rwa Km 5 kugirango bajye kwivuza, kuri ubu barishimira ko bafunguriwe Poste de sante ibegereye izajya ibafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze.

Nzigiye Simon Pierre, Umunyamabanganshingwabikorwa wa kagari ka Cyigoma yabwiye Igicumbi News ko abaturage babyishimiye cyane. Agira ati: “Kuba hafunguwe iyi poste de sante abaturage babyishimiye cyane, bikaba bigiye kugabanya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuriza i Rutare ndetse bakaba bazajya banabona ubutabazi bwo kuvurirwa hafi”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Theobard kayiranga, nawe yabwiye Igicumbi News ko iki gikorwa cyo gufungura iyi poste de sante cyashimishije abaturage, kubera ko bakoraga urugendo runini bajya kwivuriza ku ivuriro rya Rutare. Agira ati: “Byagaragaraga ko abaturage bishimiye ko babonye aho bazajya bivuriza bitabagoye, ubu bakaba batangiye kwivuza ntakibazo”.

Kayiranga Kandi yakomeje avuga ko iyi Poste de Sante yafunguwe, kuwa kabiri Tariki ya 4 Mutarama 2021, ihita itangira gukora anavuga ko mu murenge wa Muko nta hasigaye abaturage babangamiwe no kwivuza kuko utugari twose turimo Poste de Sante.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News