Côte d’Ivoire: Harimo gutegurwa umugambi wo guhirika ku ubutegetsi Perezida Alassane Ouattara

Mu gihugu cya Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo na Henri Konan Bédié bombi bigeze kuyobora iki gihugu bashyize hanze umugambi uhuriweho wo kurwanya Perezida w’iki gihugu, Alassane Ouattara bamaze igihe kinini batavuga rumwe na we.



BBC iravuga ko iby’uyu mugambi byamenyekanye cyane mu mpera z’icyumweru gishize.

Guhurira muri uyu mugambi w’aba bagabo ngo kugamije gusubiza ibintu ku murongo kuburyo Cote d’Ivoire igarukamo amahoro mu buryo burambye.

uyu Gbagbo w’imyaka 76 asubiriye gutangiza urugamba rwo kurwanya Alassane Ouattara mu gihe hashize igihe gito ahungutse agasubira mu gihugu cye nyuma yo kugirwa umwere na rwa rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC ruherereye mu Ubuholandi.



Mu ntangiriro, urukiko rwari rumukurikiranyeho kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010 ubwo yangaga kurekura ubutegetsi.

Aimé Henri Konan Bédié yayoboye Côte d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza mu 1999 mu gihe Laurent Gbagbo we yayitegetse kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo yasimburwaga na Alassane Ouattara nyuma y’imvururu zatewe n’uko yari yanze kurekura ubutegetsi.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: