Perezida Ndayishimiye mu biganiro mpaka na mugenzi we wa RDC

Perezida Ndayishimiye umaze umwaka agiye ku butegetsi yagaragaje impinduka muri dipolomasi, uru ni uruzinduko rundi agiriye hanze y’u Burundi nyuma yo kuva muri Kenya, nibwo bwa mbere asuye DR.Congo nk’Umukuru w’Igihugu.



 Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi (Ntare Rushatsi) kuri Twitter byemeje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yageze i Kinshasa amahoro, kuri uyu wa Kabiri arakirwa na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

 Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa mu masaha y’ikigoroba, Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa, Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde.

 Hari n’itsinda ry’Abarundi baba muri DR.Congo bahaye ikaze Perezida wabo.



 Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bivugwa ko mu ruzinduko rwe azasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’icya DR.Congo.

 Abakuru b’Ibihugu byombi, Evariste Ndayishimiye na Félix-Antoine Tshisekedi biteganyijwe ko bazasinya ku mpapuro zikubiyemo umushinga wo kubaka inzira ya gari ya moshi yihuta (SGR) Uvinza – Musongati – Gitega – Uvira – Kindu.

 Perezida Ndayishimiye watangiye uruzinduko ruzageza tariki 14 Nyakanga 2021, kuri uyu wa kabiri azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi bivuga ko uruzinduko rwa Ndayishimiye rugamije gutsura umubano no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

 Abakuru b’Ibihugu ntibabura kuvuga ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, aho inyeshyamba za FNL zirwanya u Burundi zifite ibirindiro mu misozi yo muri Congo, ndetse n’izitwa Red Tabara.

 Tariki 28 Kamena 2021 Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yari yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: