Afurika y’Epfo: Abantu 6 bamaze gupfira mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Jacob Zuma

Muri Afurika y’Epfo, Abaturage bo mu bice bitandukanye n’ubu baracyari mu myigaragambyo igiye kumara icyumweru kubera kutishimira ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ayobora kiriya gihugu.

Abari gukurikirana Iyi myigaragambyo baravuga ko ifite imbaraga kuburyo byabaye ngombwa ko Leta yohereza abasirikare mu bice bikomeye by’ubucuruzi kugira ngo bakumire ko abigaragambya basahura amaduka manini yo mu mijyi nka Johannesburg.



Kugeza kuri uyu wa Kabiri, Al-Jazeera itarangaza ko abantu batandatu bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo.

Hari itangazo Minisiteri y’ingabo yashyize hanze rivuga ko abasirikare benshi boherezwa mu bice bya Gauteng no KwaZulu-Natal, byiganjemo iyi myigaragambyo.

AFP iravuga ko iriya myigaragambyo yatangiye ubwo abacamanza bemezaga ko Jacob Zuma agomba gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo na ruswa.



Jacob Zuma yamaze imyaka icyenda ayobora kiriya gihugu, muri icyo gihe bikaba bivugwa ko hari ibikorwa yakoraga mu nyungu ze zatumye hanabaho gusahura no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Kubera ibyo byaha rero Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga rwari rwamukatiye amezi 15.

Nyamara Dali Mpofu wunganira mu mategeko Bwana Zuma aravuga ko inteko iburanisha yakoze amakosa akomeye mu guca urubanza rwavuyemo umwanzuro wo gukatira umukiriya we .

Gusa Umwe mu bacamanza bamukatiye witwa Steven Majiedt yavuze ko bakatiye uriya mugabo kubera ko yanze kumvira urukiko.

Abaturage bakomeje kwigaragambya arinako basahura mu maduka, banatwika bimwe mu bikorwaremezo.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: