Coronavirus: Abayobozi b’Imidugudu ni bamwe mu bahaniwe kurenga ku mabwiriza mu bice bitandukanye by’igihugu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko hagati ya tariki 17-31 Nyakanga 2020, abaturage bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus harimo abayobozi b’imidugudu n’amasibo 25 ndetse n’abatari bambaye agapfukamunwa barenga ibihumbi 27.

Utubari twafunzwe hagati y’ariya matariki ni 1687, ibinyabiziga byafashwe ni 2705, abafatiwe mu tubari ni 6234, abatubahirije intera ya metero imwe ni 12 001, naho abagendaga nyuma ya saa tatu ni 23 401.

Imibare ya Minaloc yerekana ko mu Mujyi wa Kigali, abahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus barimo abayobozi b’imidugudu n’amasibo bane, utubari twafunzwe ni 276, ibinyabiziga byafashwe ni 477, abafatiwe mu tubari ni 966, abatubahirije intera ya metero imwe ni 442, abagendaga nyuma ya saa tatu ni 3280, abatari bambaye agapfukamunwa ni 1265.

Mu ntara y’Amajyaruguru hahanwe abayobozi b’imidugudu n’amasibo bane, utubari twafunzwe ni 322, ibinyabiziga byafashwe ni 555, abafatiwe mu tubari ni 1379, abatubahirije intera ya metero imwe ni 3716, abagendaga nyuma ya saa tatu ni 4683, abatari bambaye agapfukamunwa ni 6797.

Mu ntara y’Amajyepfo hahanwe abayobozi b’imidugudu n’amasibo 12, utubari twafunzwe ni 446, ibinyabiziga byafashwe ni 684, abafatiwe mu tubari ni 1517, abatubahirije intera ya metero imwe ni 3836, abagendaga nyuma ya saa tatu ni 5554, abatari bambaye agapfukamunwa ni 8111.

Mu ntara y’Iburasirazuba hahanwe abayobozi b’imidugudu n’amasibo batatu, utubari twafunzwe ni 186, ibinyabiziga byafashwe ni 703, abafatiwe mu tubari ni 831, abatubahirije intera ya metero imwe ni 1521, abagendaga nyuma ya saa tatu ni 5715, abatari bambaye agapfukamunwa ni 3654.

Mu ntara y’Uburengerazuba hahanwe abayobozi b’imidugudu n’amasibo babiri, utubari twafunzwe ni 457, ibinyabiziga byafashwe ni 286, abafatiwe mu tubari ni 1541, abatubahirije intera ya metero imwe ni 2486, abagendaga nyuma ya saa tatu ni 4169, abatari bambaye agapfukamunwa ni 7230.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hari ukwiyongera kw’abandura icyorezo cya Coronavirus muri ibi byumweru bibiri bishize, isesengura rikaba ryaragaragaje ko abenshi ari abari hagati y’imyaka 20 na 49, kuko batari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’uko yatangajwe.

Mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi gushize nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka yatangaje ko mu rwego rwo kunganira Polisi mu kurushaho kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, inzego z’ibanze zatangiye ubufatanye bushya mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Kuva ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere abo bayobozi bose muri ya masaha dukunda kubonamo abatubahiriza amabwiriza cyane cyane nyuma ya saa tatu z’ijoro, ba babayobozi nabo bunganire inzego z’umutekano aho kujya kuryama akazi gatangire gakomeze. Icyo nicyo gishya muri ubu bufatanye twubatse tugendeye ku byatugaragariraga aho tugenda tubona batubahiriza aya amabwiriza.”

Mu bantu 271 894 bose bamaze gupimwa Coronavirus mu Rwanda kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 2062 barayanduye mu gihe 1144 basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira, bakanapimwa bagasangwa nta virusi bagifite mu mibiri yabo, batanu bitabye Imana.

Kwambara udupfukamunwa ni imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus

@igicumbinews.co.rw