Abaturage bariye karungu bafunze urusengero kubera gushinja Pasiteri uruyoboye kubasambanyiriza abakobwa n’abagore babo

Bamwe mu baturage n’abayoboke b’urusengero rwitwa United Church of Zambia(UCZ), ruherereye mu gace ka Mikomfwa, mu karere ka Luanshya, mu ntara ya Copperbelt, mu gihugu cya Zambia. Kuri iki cyumweru, Tariki ya 05 Werurwe 2023, bazindukiye k’uru rusengero bashyiraho ingufuri kugirango hatagira amateraniro aba, bashinja pasiteri warwo kubasambanyiriza abakobwa n’abagore babo.

Aba baturage bari bariye karungu nyuma yo kurufunga bahise bomeka impapuro zitandukanye ku gipangu zirimo amagambo yiyama Pasiteri kureka ingeso y’ubushurashuzi. Byaje kurangira nta materaniro abaye aho polisi yavuze ko igiye gukora iperereza kuri iki kibazo.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: