Muhanga: Umugabo yiciwe mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe

Umugabo wakoraga muri Cantine y’Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga yiciwemo n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeri 2019.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mugabo witwa Dusabemungu Sylidio ufite umugore wakoraga muri icyo kigo nderabuzima yishwe hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya n’abantu bataramenyekana, bikekwa ko baje kuri moto.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwanditse kuri Twitter ko “Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho yakoreraga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste, yabwiye IGIHE ko ayo makuru nabo yababereye urujijo.
Ati “Gupfa byo bamwishe ariko uko byagenze sinabimenya kuko ntari hafi, nahageze bantabaje. Yakoreraga muri Cantine dusanga bamuteraguye ibyuma.Yari ahamaze igihe kinini ahakorera, icyatuyobeye ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane kandi aho yabaga ni nko muri metero zitageze kuri 40 uvuye aho yakoreraga.”
Habinshuti yakomeje agira ati “Ibintu birimo n’amayobera aho haba hari n’abashinzwe umutekano kandi umuntu ajya kwinjira muri iyo cantine anyuze mu kigo, tukareba tugasanga ari amayobera. Ibyo batubwira, bavuga ko hari abantu baje kuri moto barangiza bakongera bakayigendaho.”
Habinshuti yavuze ko abo bantu batafashwe ariko iperereza rigikomeje.

@igicumbinews.co.rw