Bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri rusange igihugu gihagaze neza mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano, ubuzima, uburezi n’ibindi ariko mu myaka ibiri ishize ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byongeye kugaragara ariko rubigerereye.

Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17, ubwo yatangizaga iyi nama yahurije hamwe abagera ku 2000 bakoraniye muri Kigali Convention Centre n’ahandi hirya no hino mu ntara hateganyijwe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ‘igihugu gihagaze neza pe’, kandi Abanyarwanda mbere na mbere bakwiye umutekano kuko ni wo bubakiraho, ni wo utuma buri wese ashobora gukora imirimo ye, niwo utuma igihugu kiba nyabagendwa kuri bo n’abagisura.

Yashimangiye ko umutekano ugomba kuba ku isonga kuko amateka yerekana ko u Rwanda rwamaze igihe kirekire rwarabuzemo umutekano ndetse hakavamo n’ibindi byinshi byatumye ubuzima bw’Abanyarwanda n’igihugu cyose bihungabana.

Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu atari benshi ariko na bake bahari bifuza gusubiza igihugu mu mateka mabi cyarenze bagomba kurwanywa.
Ati “Ntabwo ari benshi cyane, ariko n’ibikorwa bya bake bibi bigaragara nk’aho ari byinshi. Abagerageza guhungabanya umutekano wacu ibyo murabizi tubimazemo nk’imyaka ibiri byongeye kugenda bigaragara ariko na byo navuga ko tubigerereye.”

“Kandi ni uko ngira ngo nyine abantu ‘bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone’, byari bikwiye kuba byumvwa na buri wese, byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese. Twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda uko byagenze ni n’uko bizagenda.”

Muri Mata uyu mwaka nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe Iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo bombi inkuru y’ifatwa ryabo yabaye kimomo mu Ukuboza 2018, ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Uyu mwaka kandi nibwo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yatawe muri yombi. Uyu yamenyekanye ubwo mu ijwi ry’umutwe wa FLN, yigambaga ibitero by’abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye abaturage mu Murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Yigambye kandi igitero cyo kuwa 10 Kamena 2018, ubwo amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije u Rwanda abarwanyi 291 bo mu mutwe w’iterabwoba ururwanya wa CNRD, baherutse gufatirwa mu bitero bikomeje kugabwa ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Kagame yakomoje kuri aba bafashwe bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko ntawe igihugu kigeze giheza ishyanga ahubwo gihora iteka kibahamagararira gutaha bagafatanya n’abandi kucyubaka.

Ati “Ubundi twebwe twahamagariye Abanyarwanda aho bari hose, uko baba batekereza kose, icyo bifuza icyo ari cyo cyose, bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka, niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho, ibyo nabyo bikaganirwa tukareba icyakorwa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri rusange iby’umutekano byagenze neza ku bufatanye n’abatuye igihugu bagira uruhare runini bafatanyije n’inzego z’umutekano n’abashinzwe kurinda ubusugire bwacyo.

Uretse abatawe muri yombi, uyu mwaka usize amarira n’imiborogo mu bashishikajwe no guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko ibitero by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bimaze guhitana benshi.

Barimo Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; Gen Musabyimana Juvénal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana n’abandi.

@igicumbinews.co.rw