Perezida Kagame yanenze abarwanya kwimura abaturage bari mu manegeka

Kuri uyu wa kane Tariki 19,Ukuboza,2019, Abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri bitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17 muri Kigali Convention Centre.

Umushyikirano uyoborwa na Perezida wa Repubulika, ugahuriza hamwe abayobozi n’abaturage bakaganira ku ntambwe igihugu kimaze gutera, bakanasuzuma ibibazo bigihari bibangamiye iterambere.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa cyo kwimura imiryango irenga 2000 yari ituye mu manegeka.

Perezida Kagame atangiza k’umugaragaro inama y’umushyikirano Yanenze abayobozi badasobanurira abaturage impamvu zo kwimurwa.Yagize ati:”Abantu barasenyewe ariko ababikoze n’ababiyoboye barimo n’abaminisitiri kuki badasobanurira abantu ko bifite ingaruka nyinshi byarangiza bikajyamo politiki. Kuki mwakora ibintu gutyo, ikibazo cyo gusobanura ibyo mukora binanirana gute ?”.

“Icya kabiri, abo bantu ikibanza kubabimura ntabwo ari ubuyobozi babanza kwimurwa n’ibiza. Imyuzure, ubutaka bugenda bukabatwara, ni ukuvuga rero ngo hari abantu b’ingeri ebyiri, imwe ni abantu bakwiriye kwimuka cyangwa kwimurwa kandi bafite ibyangombwa batuye ahantu hakwiriye guturwa ariko hafite ibibazo runaka abo nibyo bahabwa indishyi ni ko bigenda urabibara ukagena uburyo kuko uhamurekeye imvura se izabura kuhamuvana ? Imisozi iriduka se tuyifiteho ubushobozi, ushobora kwanga kuhava ukahakurwa n’ibiza. Hari ba bandi bari aho badakwiriye kuba kuko bahagiye binyuranyije n’amategeko nubwo hari abayobozi babikoze bakaba barahatanze badakwiriye kuhatanga ntabwo nabwo bikemura iki kibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi aribo bafite inshingano zibanze ku baturage.Ati:”Dufite inshingano ku banyagihugu bacu turabafasha bakimuka bakajya aho bakwiriye kuba bari ntabwo tuvuga ngo watuye mu gishanga genda ugwe aho uguye, oya ntabwo ariko bigenda leta nabo irabafasha”.

“Icyo nshaka kugarukaho ni ubuyobozi gusobanurira abantu, icya kabiri iyo bakora ibidakwiriye kuba bikorwa ntawe ubabuza murarebera cyangwa mukabaha n’uburenganzira budakwiriye. Izo mpaka rero abayobozi bakwiriye kumva inshingano zabo bakazikora”.

Perezida Kagame kandi yanenze aburirira ku ngingo ijyanye no kwimura abantu bari mu bishanga bakabihuza no gusebya politiki y’igihugu.Yagize ati:”Abasakuza ngo ntabwo mukwiriye kuvana abantu bari mu bishanga bazategereze igihe cyabo niba abanyarwanda babemereye ko babayobora bazabikore uko babyumva,ingaruka z’ababigizemo uruhare bazazirengera. Natwe reka twirengere ingaruka zo kuba abantu binuba ko bimurwa aho badakwiriye kuba bari, kandi abaturage babirimo bakagira uko babyumva n’uko bafashwa”.

@igicumbinews.co.rw