Afcon Qualifications: Amavubi atsinzwe umukino wa kabiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi atsinzwe na Cameroun 1-0, mu mukino wa kabiri w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Mozambique yari aya nyuma mu itsinda F n’amanota zero, Cameroun na Cape Verde zifite 1 kuko zanganyije mu mukino wa mbere wo mu itsinda, ni mu gihe Mozambique ari yo yari iyoboye itsinda n’amanota 3.

Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rubizi neza ko rugomba kuwutsinda kugira rwizere kuguma mu makipe ahatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

N’ubwo umukino uheruka u Rwanda rwari rwatsindiwe muri Mozambique, ntibyabujije abanyarwanda kuza kubashyigikira kuko kuri stade Regional yari yakiriye uyu mukino saa 18h abantu bari baje ari benshi.

Abasore b’Amavubi batangiye umukino neza cyane basatira bashaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3, Haruna Niyonzima yacomekeye umupira Omborenga Fitina ariko ahinduye imbere y’izamu habura umuntu, umupira usanga Mangwende aho ahagaze ariko ateye mu izamu uca inyuma y’izamu.

Ku munota wa 11, Kagere Meddie yisanze mu rubuga rw’amahina anacenga umunyezamu ariko ateye umupira ukubita inshundura nto. Ubu buryo bwahise bukurikirwa n’ubwo ku munota wa 13, Hakizimana Muhadjiri yahawe umupira na Jacques Tuyisenge yinjira no mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umupira bawushyira muri koruneri.

Abasore b’u Rwanda bakomeje gusatira maze ku munota wa 45, Haruna yongeye guha umupira Djihad warebanaga n’izamu ariko ateye mu izamu umupira uca hejuru y’izamu.

Cameroun nayo muri iki gice cya mbere yagiye ibona amahirwe ariko abasore barimo Bassogog na Vincent Aboubakar bagorwa n’ubwugarizi bw’u Rwanda bwarimo Nirisarike na Rwatubyaye. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mashami yagiye akora impinduka mu gice cya kabiri, Muhadjiri aha umwanya Papy, Mwangwende yavuye mu kibuga yavunitse asimburwa na Rutanga Eric ni nako Ose yaje gusimbura Sefu.

Igice cya kabiri cyatangiye Cameroun iri hejuru cyane y’u Rwanda ishaka ibitego, byaje kubaha igitego ku burangare bw’umunyezamu Kimenyi Yves ndetse na ba myugariro, Mouni Ngamaleu yatsinze igitego ku mupira wahinduwe na Vincent Aboubakar.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego abasore b’u Rwanda bakomeje gusatira bagerageza amashoti menshi kugira ngo barebe ko bakwishyura iki gitego biranga.

Amavubi yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko umukino urangira ari 1 cya Cameroun ku busa bw’u Rwanda.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda ruguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 0, Cameroun ifite 4, Mozambique 3 na Cape Verde 1.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Sefu, Niyonzima Haruna, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge

Umutoza: Mashami Vincent

Cameroun: Andre Onana, Fai Collins,

Dawa Joyskin, Ngadeu Ngadui Michael, Oyongo Ambroise Bitolo, Kunde Malong, Andre-Frank Zambo Anguissa, Vincent Aboubakar, Arnaud Djoum, Bassoggog Christian na Mouni Ngamaleu

Umutoza : Antonio Conceiçao

@igicumbinews.co.rw